Kayiranga Baptiste yasinye imyaka itatu mu ikipe yo muri Tanzania

Kayiranga Baptiste yamaze kwerekeza mu ikipe ya Alliance Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzania

Nyuma y’iminsi mike yari amaze agizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore, Kayiranga Baptiste yamaze kwerekeza muri Tanzania.

Kayiranga Baptiste yashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu
Kayiranga Baptiste yashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu

Yasinye amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya Alliance Sports Club ibarizwa mu Mujyi wa Mwanza, iyo kipe ikaba iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Kayiranga Baptiste usibye gutoza Amavubi rimwe na rimwe, yanatoje amakipe nka Rayon Sports yahesheje igikombe cya Shampiona, Kiyovu Sports, Mukura, Gicumbi ndetse na Pepiniere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

All the best to you my Coach KAYIRANGA

Happy_Rwanda yanditse ku itariki ya: 24-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka