Karekezi Olivier yarekuwe, azakomeza gutoza Rayons Sports

Karekezi Olivier umutoza wa Rayons Sports wari umaze ibyumweru birenga bibiri ari mu maboko y’ubugenzacyaha yarekuwe kandi ngo azakomeza kuba umutoza mukuru w’iyi kipe ashakirwe umutoza wungirije.

Aya makuru yemejwe n’umwe mu bayobozi bukuru ba Rayons Sports, King Bernard wabwiye itangazamakuru ko Karekezi azashakirwa umutoza wungirije, kuko Ndikumana Hamadi Katauti wakoraga aka kazi yitabye Imana.

Uyu mutoza yari akurikiranyweho ibyaha byavugwaga ko yakoze abicishije ku murongo wa Interineti.

Karekezi Olivier ntakiri mu maboko ya Polisi
Karekezi Olivier ntakiri mu maboko ya Polisi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Twishimiye kuba danger man wacu yagarutse

ntambuko esdras yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

abaraiyons turishimye cyane,IMANA ISHIMWE kandi ikomeze kuturindira umutoza,OLIVIER KOMERA!!!!

KANABONA yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

Good news welcome back legend!! Simfana rayon gusa byari icyuho gikomeye peee. Imana ihabwe icyubahiro rwose!!

Shema yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

Abadepite bazagabanye ububasha bwo gufunga bufitwe n’ubugenzacyaha. Kuki atakurikiranywe adafunzwe? Aba rayons uko tingana twari kwishingira ko adacika.
Niba badepite mutagabanyije ububasha, mushyireho indishyi zihabwa uwafunzwe zizajye zitangwa n’uwamufungishije

nhaho yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

Batamurekura se Gutanga candidature muri ferwafa ntibirangiye?

seth yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

Yego ra!! None birwa batubeshya ngo turi mucyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa? Kuki noneho tutamenye icyo yazize? kkkkkkk, gusa welcome

alias yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

mana ishimwe cyane idukuye kure nkaba rayon sport

nkundimana platine yanditse ku itariki ya: 2-12-2017  →  Musubize

Turashimira IMANA naze akomeze akazi turamushyigikiye

Dufatanye Benjamin Lucky yanditse ku itariki ya: 2-12-2017  →  Musubize

turishimye cyane kd mbere nambere Imana ihabwe icyubahiro ica imanza zitabera bikomeza kuyigira igihangajye ndavuga Imana.naze akomeze akazi tumwifurije amahirwe masa turishimye aba rayon tweeeeeese tumube inyuma tumushyigikire.

Dufatanye Benjamin Lucky yanditse ku itariki ya: 2-12-2017  →  Musubize

Nyagasani Ahabwe icyubahiro kubwa Karekezi akuye mugihome

claude yanditse ku itariki ya: 2-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka