Karekezi Olivier utoza Rayons Sport ari mu maboko ya Polisi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2017, Ubugenzacyaha bwatumije umutoza mukuru wa Rayons Sport Karekezi Olivier ngo yisobanure ku byaha akekwaho, byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga n’itumanaho.

Karekezi Olivier Utoza Rayons Sport ari mu maboko ya Polisi
Karekezi Olivier Utoza Rayons Sport ari mu maboko ya Polisi

Ayo makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Theos Badege, aho yatangarije itangazamakuru ko koko Karekezi Olivier ari mu maboko ya Polisi, ubu akaba ari kwisobanura ku byaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

ACP Theos Badege yanatangarije itangazamakuru ko ibyaha Karekezi akurukiranweho, nta sano bifitanye n’urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti wari umwungirije muri Rayon Sport witabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Karekezi Olivier yageze mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2017 aturutse gihugu cya muri Suwede, ahita agirwa umutoza mukuru wa Rayons Sport, yungirizwa na Nyakwigendera Ndikumana Hamad ndetse na Nkunzingoma Ramadhan.

Mu gihe gito Karekezi amaze atoza Rayons Sport amaze kwegukana ibikombe bitatu byose yakiniye akaba ari no ku mwanya mwiza wa Shampiyona ya 2017-2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

baramubeshyera

dushime yanditse ku itariki ya: 19-01-2018  →  Musubize

Ariko namwe,nibyo wasanga icyaha kitaramufata ariko byanze bikunze njye nemera inzego ziperereza mu rwanda ndetse nubugenza cyaha bwu rwanda.

ACP Theos B yanze kuvuga icyo akekwaho ,ariko ibintu ni bibiri ,suko yaba akekwaho urupfu rwa mugenziwe KATAUTI ahubwo ndatekereza ko E-Crimes wasanga haricyo yakoranye nandi ma team nka Ethiopy iherutse mu Rwanda ikaba 0-0 yiganye abandi ba coach bagambanira national team zabo bakibagirwa ko ari ukugambanira ikihugu nkuko hanze aha abandi babikora (Penal Cases).

Ndabona niba Katauti yarafatanyije na Olivier muli ibyo bakekwaho (E-Crimes) akamenya ko byamenyekanye ashobora no kutinya akarwara umutima akigendera mbere.

Niko nkeka wenda Sukuri Tubitegereze.

Hirwa James yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize

gusa rayo irababaje
ngaho ipfu zitunguranye ngaho gufungwa gusa abarayon turikumwe n,Imana abapfuye Imana ibahe iruhuko ridashira

gustave yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize

Police yigihugu izi icyo gukora rwose tuyirekere akazi ishinzwe igakore neza gusa ige itebutsa kugirango urimukazi agasubireho bidatinze uhanwa ahanwe bivemurujijo

Alias yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

Kuki c batatubwira ibyo akekwaho kandi abandi bantu iyo bakurikiranwe babashyira ku mugaragaro. Ubwo police nayo igiye kujya ihishira inkozi zibibi. Nibatubwire tumwamaganire kure niba bikwiye.

Jos yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka