Karekezi Olivier ngo nta gikombe kigomba kumucika

Karekezi Olivier, umutoza mushya wa Rayon Sports mu nshingano yahawe harimo kugeza iyo kipe mu matsinda y’imikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League).

Olivier Karekezi yabaye umukinnyi wa APR FC igihe kinini aba na Kapiteni w'Amavubi yagiriwe icyizere cyo gutoza Rayon Sports
Olivier Karekezi yabaye umukinnyi wa APR FC igihe kinini aba na Kapiteni w’Amavubi yagiriwe icyizere cyo gutoza Rayon Sports

Izo nshingano yazihawe nyuma yo kugirwa umutoza wa Rayon Sports kuri uyu wa kane tariki ya 20 Nyakanga 2017.

Mu zindi nshingano Karekezi Olivier yahawe harimo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda; nk’uko Gakwaya Olivier, umunyamabanga wa Rayon Sports abisobanura.

Agira ati “Inshingano twamuhaye mbere na mbere ni ukuduhesha ibikombe bikinirwa hano mu Rwanda tumaze imyaka ibiri dutwara, harimo igikombe cy’amahoro twatwaye umwaka washize na shampiyona twatwaye uyu mwaka (2016-2017) akanatugeza mu matsinda ya CAF Champions League.”

Akomeza avuga ko natagera ku ntego yihaye bazahita basesa amasezerano kuko ngo intego yabo bazaba batayigezeho.

Rayon Sports igiye gutozwa na Karekezi Olivier, mu gihe imaze iminsi itandukanye na Masoud Djuma wayihesheje igikombe cya Shampiyona muri uyu mwaka wa 2017. Masoud yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Rayon Sports yafashe umwanzuro wo guha akazi Karekezi, nawe akaba yarihitiyemo abazamwungiriza barimo Ndikumana Hamad Katauti na Nkunzingoma Ramathan.

Karekezi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri akaba azagera mu Rwanda ku itariki ya 26 Nyakanga 2017, agahita atangira akazi.

Biteganijwe ko Rayon Sports izatangira imyitozo tariki 31 Nyakanga 2017. Ikazitegurira shampiyona mu gihugu cya Tanzania.

Izakorera umwiherero i Dar es Salaam muri Tanzania inakine imikino ya gicuti n’amakipe yo muri icyo gihugu nka AZAM FC na Simba.

Kugeza ubu,Rayon Sports yatakaje abakinnyi barimo Nsengiyumva Moustapha na Munezero Filstn bagiye muri Police FC, Savio Nshuti Dominique wagiye muri AS Kigali.

Rayon Sports nayo ikaba yaraguze Rutanga Eric,Habimana, Hussein,Saddam Nyandwi na Mugisha Gilbert. Ikaba igiye no kuzana rutahizamu wo mu gihugu cya Mali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muzatubwire amakuru yumukinnyi uzamukuda eriyasi baby aho aherereye.Muzatubwire niba aho ari agikina umupira wamaguru.

NKUNDIMANA FIDER yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

nibyiza cyane

izuhoraho joseph yanditse ku itariki ya: 20-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka