Karekezi Olivier arateganya kuza gutoza mu Rwanda

Olivier Karekezi wamamaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda akinira APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, yatangaje ko afite gahunda yo gutoza mu Rwanda muri shampiyona ya 2017-2018.

Olivier Karekezi wakinnye nk'uwabigize umwuga i Burayi akaba na Kapiteni w'AMAVUBI ngo afite gahunda yo kuzatoza muri Shampiyona ya 2017-2018
Olivier Karekezi wakinnye nk’uwabigize umwuga i Burayi akaba na Kapiteni w’AMAVUBI ngo afite gahunda yo kuzatoza muri Shampiyona ya 2017-2018

Karekezi amaze umwaka abonye Impamyabumenyi y’Ubutoza yo ku rwego rwa A yahawe n’ Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi (UEFA Licence A).

Ubu ngo ari gushaka ubunaraibonye kugira ngo azaze gutoza mu Randa muri shampiyona itaha.

Yagize ati” Ubu ndi gutoza abana bari hagati y’imyaka 16 na 17 mu mujyi w’ikipe nakinagamo Helsingbog biragenda neza. Nzaza mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi muri 2017 nshake ikipe mu Rwanda, kuko na Madamu wanjye azaba ari mu kiruhuko cy’umwaka wose.”

Karekezi avuga kandi ko uretse kuba yatoza amakipe yo mu cyiciro cya mbere, ngo anabonye akandi kazi kamufasha gutanga umusanzu mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yagakora yishimye.

Ati” Yaba amakipe yo mu cyiciro cya mbere, yaba amakipe atandukanye y’igihugu ndetse n’ikindi nakora kijyanye no kugira icyo marira umupira w’amaguru mu Rwanda nabikora. Nzareba ikizaba gihari ninza nk’uko nari ngiye gutoza Rayon hakaburaho gato.”

Olivier Karekezi yamaze kubona Impamyabumenyi y'Ubutoza amaze guhagarika gukina
Olivier Karekezi yamaze kubona Impamyabumenyi y’Ubutoza amaze guhagarika gukina

Karekezi Olivier afite imyaka 33 y’amavuko. Yakiniye APR kuva mu mwaka wa 2002 kugeza 2004, ubwo yerekezaga mu gihugu cya Suwede mu ikipe ya Helsinborg yo mu cyiciro cya mbere.

Yanakiniye kandi amakipe arimo Harmkam yo mu cyiciro cya mbere muri Norvege, nyuma aza kwerekeza mu ikipe ya Club Atheletic Bizertin muri Tuniziya muri 2013 mbere y’uko ajya muri Råå Idrottsförening(RAA IF FC), ari nayo yasorejemo gukina umupira mu mwaka ushize wa 2015.

Amavubi yo yayakiniye kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2013 aho yakinnye imikino 55 akayatsindira ibitego 25.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

karekezinkumunyarwandawanakomeye muri apel FC ndetsenomwikipeyigihuguyakorqmobyinshi

ninZabahimanafredinand yanditse ku itariki ya: 23-12-2016  →  Musubize

Ubwo se ni iyihe equipe yo mu Rwanda yashobora kumuhemba? gusa mbona akenewe muri equipe yigihugu u20.

Jado yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Aramustaje byadufashsa mumupirawacu hanomurwanda ducyeneye nkabo bazigahunda yijyihugu

munyawera martin yanditse ku itariki ya: 20-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka