Kapiteni w’Amavubi yakebuye abafana b’Amavubi

Niyonzima Haruna Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi", yakebuye abafana b’Amavubi, abasaba gufana ikipe aho gufana igitego.

Ibi Kapiteni w’ikipe y’Amavubi yabisabye abafana, nyuma y’imyitwarire mibi bamwe muri bo bagaragaje nyuma y’umukino ikipe y’amavubi yatsinzwemo n’ikipe ya Mozambike, ibitego bitatu kuri bibiri, mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 yagize ati” Abafana bo mu Rwanda bakwiye guhindura bagafana ikipe aho gufana igitego”.

Haruna Niyonzima asanga abafana bashyigikira ikipe ari uko igitego kigiyemo
Haruna Niyonzima asanga abafana bashyigikira ikipe ari uko igitego kigiyemo

Akomeza atangaza ko iyo myitwarire idakwiye abafana b’ikipe iyo ariyo yose cyane cyane iy’igihugu, kuko ubusanzwe aho yagenze henshi, abafana bafana ikipe bakayiba hafi kuva umukino utangiye kugeza urangiye, bakanayiherekeza mu musaruro ikura mu mukino.

Agira ati” Birababaza kubona abafana b’ikipe y’igihugu batuka umutoza bamwe bakanamutera amacupa ngo yatsinzwe. Ibi biba bigaragaza ko abafana badafana ikipe ahubwo bafana igitego kuko iyo cyabuze bagaragaza imyitwarire idakwiye”.

Haruna arasaba abafana kudategereza igitego ngo babone guhaguruka
Haruna arasaba abafana kudategereza igitego ngo babone guhaguruka

Niyonzima Haruna , kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yanatanze inama mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda izanafasha no gutuma babona ababasimbura mu gihe bazaba basoje umupira w’amaguru.

Agira ati” Inama ya mbere natanga ni ugutegura abana bagashakirwa ibikoresho by’ibanze bakabatoza umupira hakiri kare kandi bakabatoza kuwukina bawukunze atari ugushakamo amaramuko gusa, kuko ntawe uzabona amafaranga atagaragaje umukino mwiza ngo abone ikipe imuhe amafaranga”.

Ikindi Kapiteni w’ikipe y’Amavubi yatangaje ni inama yatuma shampiyona yo mu Rwanda ikomera, kuko mu gihe shampiyona yo mu Rwanda ikiri ku rwego rwo hasi, bigoranye ko ikipe y’igihugu yakomera.

Ati “ Niba twarahisemo gukinisha abana b’abanyarwanda muri shampiyona yacu twishaka guhita tuba nka Senegal ikinisha 100% abakinnyi bakina hanze.

"Nitwihe umwanya dutegure abo bakinnyi tubahugure ku buryo bushoboka tureke kubafata nk’abamenye umupira burundu ngo tubatererane, tuzamure urwego rw’amahiganwa muri shampiyona yo mu Rwanda, ibi bizadufasha mu kugira ikipe ikomeye mu bihe biri imbere, kuko mu gihe tugifite urwego rwo hasi rwa Shampiyona niyo batuzanira umutoza uturutse he ntacyo yatumarira”.

Kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima
Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima

Ikindi Kapiteni w’Amavubi yatangaje ni uko ibyo binaniranye, icyo gukuraho abanyamahanga mu mupira wo mu Rwanda cyakurwaho, ahubwo hakaba hakwemererwa abanyamahanga bashoboye bafite icyo bazasigira abanyarwanda, kuburyo abanyarwanda babigiraho bakazamura urwego rw’imikinire yabo.

Niyonzima Haruna yasabye kandi buri wese waba ufite igitekerezo cyateza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu by’umwihariko ko atakihererana, kuko ikipe y’igihugu atari iy’abakinnyi n’abatoza gusa ahubwo ari iy’abanyarwanda bose, ko buri munyarwanda adahejwe mu gutanga inama zubaka kugira ngo umupira wo mu Rwanda utere imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ikindi cyica umupira n’itangazamakuru ribigiramo uruhare nawe se iyo ufashe umukinnyi ukamugira igitangaza ukamwita Dimalia n’andi mazina y’ibihangange bituma adakora effort kuko aba yumva yagezeyo.

kayuki yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

Nibyo ibyo Kapiteni avuga. ariko ...1) Ntimugahugire mu kugaya Abafana kuko niko bateye...umufana aragukunda...watsinda akishima...watsindwa akababara.Ibyo ni ibisanzwe! wenda ikibi ni abagaragaza indiscipline ikomeye iyo mwatsinzwe...gusa ntibyashyirwa ku bafana bose cg ngo byitiranwe no "gufana igitego gusa" kuko buri gitego kirishimirwa...yaba ku bafana ...yaba no ku bakinnyi.None se igitsego kijye kijyamo...abafana ntibishime? 2) icya kabiri mvugaho ni ikipe: mu mbabarire niba ibyo mbona atari byo ariko sinabibona ngo nicecekere. Abakinnyi b’umupira mu Rwanda iyo bamaze kubona twa cash, bibagirwa umupira.Nta motivation bagumya kugira yo gukora cyane...bityo imikinire yabo igasubira inyuma...bariyemera...bakumva baragezeyo...atari ngombwa kugumya kwirushya! bararangara...bagatakaza focus...ubundi bakikundira cash (kdi nazo bataragwiza) 3) Ikindi ni ukurambagiza neza abakinnyi babizi kdi babishaka bya nyabyo. Uko abanyarwanda twibeshya ko turi gukina umupira uri moderne niko ahubwo turushaho gukina umupira mubi...kuko dushaka gukopera cyane ibyo abazungu bakora...kdi tudafite ibisabwa byose...tukabura guhera ku mikinire twari dusanzwe dufite...nyuma tukongeraho zimwe muri best practices zizwi nziza...ariko zidahenze cyane (zijyanye n’umufuka wacu)...kuko nitugumya kwisimbukuruza tuzabura byose!

Muzehe yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

kapiteni kabisa ibyo uvuga nibyo niyo waduha morinho ntacyo yakora mu gihe dufite championat yoroshye

ruru yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

harouna is right a 100%

nana yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka