Kanyankore Gilbert Yaounde yagizwe umutoza wa Bugesera FC

Nyuma yo gusezererwa mu ikipe ya APR Fc ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi mu minsi 16 gusa, Kanyankore yagizwe umutoza wa Bugesera agasimbura Mashami Vincent

Guhera taliki ya 01 Gicurasi 2017, ikipe ya Bugesera iraba itozwa n’umutoza wanyuze mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports ndetse na Vital’o y’i Burundi, uwo ni Kanyakore Gilbert Yaounde.

Kanyankore Gilbert Yaounde wagizwe umutoza wa Bugesera
Kanyankore Gilbert Yaounde wagizwe umutoza wa Bugesera

Ibi bije nyuma y’aho umutoza Mashami Vincent watozaga iyi kipe yamaze kugirwa umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba kandi nk’uko byasobanuwe na FERWAFA ko nta mutoza w’ikipe y’igihugu ugomba kuba nta yindi kipe atoza. Mashami Vincent nawe ntiyagombaga gukomeza gutoza Bugesera.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyamabanga mukuru wa Bugesera Mbonigaba Silas, yemeje aya makuru ndetse anadutangariza ko uyu mutoza atangira akazi muri Gicurasi.

"Ni byo Mashami Vincent ararasoza akazi ko gutoza Bugesera muri uku kwezi kwa Mata, nyuma ahite yerekeza mu ikipe y’igihugu, bivuze koKanyankore agiye kuba aje hafi y’ikipe kugira ngo ayimenyere, akazatangira akazi muri Gicurasi kugeza umwaka w’imikino urangire"

Iyi kipe ya Bugesera kugeza ubu irabarizwa ku mwanya wa 6 n’amanota 36 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona, ikaba ari imwe mu makipe yagerageje kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino 2016/2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka