Kanamugire Aloys ngo nta gahunda afite yo kongera gutoza vuba

Uwahoze ari umutoza wa Kiyovu Sports aratangaza ko nta gahunda afite yo kongera gutoza amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri vuba.

Kanamugire arabitangaza mu gihe yatandukanye na Kiyovu mbere gato y’uko shampiyona itangira bitewe n’uburwayi ariko ngo n’ubwo yorohewe nta gahunda afite ya vuba yo gushaka ikipe atoza.

Kanamugire ngo kongera gutoza amakipe y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri ntibiri hafi
Kanamugire ngo kongera gutoza amakipe y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri ntibiri hafi

Ubwo yaganiraga na Kigali Today yagize ati ”Narakize ndumva ndi kugenda noroherwa ariko iby’ubutoza byo sinakubwira ngo nzatoza ryari ariko n’ubu ndi kujya Huye mu marushanwa y’abanyeshuri yateguwe na Minisiteri nibirangira sinzi niba nakubwira ngo nzatoza iyihe kipe”

Ubundi abana nk’aba ndimo gukurikirana b’abanyeshuri nibo mpugiyemo nimbivamo ni bwo nazagutangariza ibyo kuzatoza ahandi ariko ubu nta gahunda mfite hafi”

Kiyovu muri Shampiona ishize yari yabaye iya 15 mu makipe 16
Kiyovu muri Shampiona ishize yari yabaye iya 15 mu makipe 16

Kanamugire Aloys avuga ko umwaka w’imikino wa 2016/2017 ari umwaka utaragenze neza dore ko n’ikipe yatozaga yamanutse mu cyiciro cya kabiri, ariko ikaza kugarurwa mu cya mbere bitewe n’Isonga Fc yasezeye akaba avuga ko atazibagirwa uriya mwaka.

Ikipe ya Kiyovu Sports uyu mwaka yariyubatse igura abakinnyi bafite ubunararibonye
Ikipe ya Kiyovu Sports uyu mwaka yariyubatse igura abakinnyi bafite ubunararibonye

Ati ”Uriya mwaka nari nihaye intego yo kubaka Kiyovu nibura mu myaka itatu ikaba ari ikipe ikomeye cyane ariko ntibyagenze nk’uko tubyifuza, hagiye habamo ibibazo by’abakinnyi bakiri bato bataragira ubunararibonye uyu munsi bagakina nabi ejo neza ugasanga gukomeza umusaruro mwiza bigoranye”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka