Kagere Meddie yemerewe kugaruka mu Mavubi

Abakinnyi 11 barimo Kagere Meddy ufite inkomoko mu gihugu cy’Ubugande, bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, bubemerera gukinira mu Rwanda nk’Abanyarwanda.

Kagere Meddy ufite umupira mu ntoki yatsindiye ibitego byinshi Amavubi
Kagere Meddy ufite umupira mu ntoki yatsindiye ibitego byinshi Amavubi

Guhabwa ubwenegihugu kuri aba bakinnyi birabaha n’amahirwe yo kuba bakinira ikipe y’Igihugu Amavubi ku batarayikinira, ndetse bitume abigeze kuyikinira bakanayigeza kuri byinshi barimo Kagere Meddy ubu ukinira Gor Mahia yo muri Kenya, yongera kwemererwa guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mata 2018, ubera ku biro by’Umujyi wa Kigali.

Uyu muhango wabereye mu biro by'Umujyi wa Kigali
Uyu muhango wabereye mu biro by’Umujyi wa Kigali

Iyi gahunda yo gusaba ubwenegihugu yatangiye mu myaka 2 ishize, aho ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda bwafataga umwanzuro wo gukinisha Abanyarwanda gusa mu ikipe y’igihugu.

Ibi byatumye aba bakinnyi bafite inkomoko mu bihugu by’ibituranyi bamburwa ubwenegihugu bahabwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, batangira gukina nk’abanyamahanga, basabwa ko niba bifuza gukina nk’Abanyarwanda babisaba bakazabihabwa.

Jimy Mbaraga ari gusinyira ko abaye umunyarwanda
Jimy Mbaraga ari gusinyira ko abaye umunyarwanda

Abandi bakinnyi bahawe ubwenegihugu barimo Jimmy Mbaraga (AS Kigali), Cyiza Mugabo Hussein (Mukura), Peter Otema uzwi nka Peter Kagabo (Musanze Fc), Lomami Marcel (umutoza muri Rayon Sports), Lomami Andre ( Kiyovu) mu gihe Meddie Kagere we atabashije kuboneka.

Kagere Meddie Nubwo atabonetse mu muhango wo kurahirira ubwenegihugu ahawe, abahagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, ari nacyo gitanga ubwenegihugu, batangaje ko ashobora kuzarahira nyuma.

Lomami Andre nawe yasinyiye ko abaye umunyarwanda
Lomami Andre nawe yasinyiye ko abaye umunyarwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka