Jimmy Mulisa agiye gusangiza abandi ubumenyi avanye mu Budage.

Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba n’umutoza wungirije wa tekiniki mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(Ferwafa) aratangaza ko ubumenyi avanye mu budage azabusangiza abandi batoza.

Jimmy Mulisa wari umaze ibyumweru bitatu muri ayo mahugurwa yateguwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) ku rwego rwa B (UEFA Licence B), yabwiye Kigali Today ko yize byinshi bitandukanye bizamugirira akamaro mu butoza kandi ko yiteguye gusangiza ubwo bumenyi ku batoza bagenzi be cyane cyane abatoza amakipe y’abana.

Yagize ati “Nagize amahirwe yo kujya mu mahugurwa mu gihugu cy’u Budage nk’umutoza hari byinshi nigiyeyo bizamfasha mu mwuga wanjye kandi nzabisangiza abandi, hari igihe nsura amashuri yumupira w’amaguru atandukanye(Centre de Formation) nzabereka uburyo abandi bategura abo bana”

Jimmy Mulisa, ubu ni we mutoza w'agateganyo w'Amavubi
Jimmy Mulisa, ubu ni we mutoza w’agateganyo w’Amavubi

Yunzemo agira ati ”Twasuye amashuri y’umupira w’abana yo mu budage abiri batweretse uburyo bategura kandi nabonye ari byiza ibyo rero nazabisangiza abandi batoza b’abana”

Agiriwe icyizere cyo gutoza AMAVUBI ku buryo buhoraho nawe ntiyacyiyima

Mulisa Jimmy yagiriwe icyizere cyo kuba umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu AMAVUBI , nyuma yo kwirukana uwari umutoza mukuru Jonathan McKinstry muri Kanama abasha gutwara Amavubi muri Ghana mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’afurika ananganyirizayo, avuga ko agiriwe icyizere ubumenyi amaze kubona bwamufasha kwitwara neza nk’umutoza mukuru.

Agiriwe icyizere cyo guhabwa Amavubi ngo ntiyatinda mu makoni
Agiriwe icyizere cyo guhabwa Amavubi ngo ntiyatinda mu makoni

Ati ”Kuva na kera nkiri umukinnyi sinigeze mpunga inshingano kandi umukinnyi n’umutoza nta kintu gihinduka cyane ubwo rero kuba naragize amahirwe nkagirwa umutoza wungirije w’AMAVUBI sinabyanga kandi mu budage twize byinshi.”

“Wenda ibintu navuga twize bigendanye n’amakipe y’ibihugu ni nko gusesengura ikipe, batweretse uko bategura ikipe yabo y’igihugu iyo bategura imikino itandukanye ku buryo numva byangirira akamaro”

Jimmy Mulisa yasimbuye Johnny Mckinstry uheruka gusezererwa
Jimmy Mulisa yasimbuye Johnny Mckinstry uheruka gusezererwa

Aya mahugurwa Jimmy Mulisa avuyemo yatangiye taliki ya 4 Nzeli 2016 asozwa tariki ya 29 Nzeli 2016 hakaba haratanzwe impamyabushobozi yo ku Rwego rwa Uefa B, akaba yiyongereye ku bandi banyarwanda bayihawe barimo Nyinawumuntu Grace utoza ikipe y’igihugu y’abagore y’umupira w’amaguru, Mashami Vincent utoza Bugesera Fc ndetse na Seninga Innocent utoza ikipe ya Police .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nkeneye kumenya ichonakora kugirango menyegukina umupira wa maguru

FIDELE yanditse ku itariki ya: 26-03-2018  →  Musubize

Ibyonibyo dushaka nabisangize abandi ntacyabahishe

Amani Moise yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka