Itsinda riharanira impinduka muri ruhago ryigaramye Mwanafunzi uhatanira kuyobora FERWAFA

Itsinda riharanira impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Rwanda Football Coalition for changes) riratangaza ko ritigeze ritanga umukandida Mwanafunzi Albert mu kwiyamamariza kuyobora FERWAFA.

Munyankumburwa Perezida w'ihuriro riharanira impinduka mu mupira w'amaguru yahakanye ko batanze umukandida Mwanafunzi
Munyankumburwa Perezida w’ihuriro riharanira impinduka mu mupira w’amaguru yahakanye ko batanze umukandida Mwanafunzi

Mwanafunzi Albert, wari usanzwe ari umuyobozi wa komisiyo ya FERWAFA ishyinzwe amarushanwa yatanze kandidatire ye ku wa 15 Nyakanga 2017, ahamya ko atanzweho umukandida n’itsinda riharanira impinduka mu mupira w’amaguru.

Yabwiye Kigali Today ati “Natanze kandidatire yanjye nshyigikiwe n’itsinda rishaka impinduka mu mupira w’amaguru nyuma y’uko twari tumaze iminsi dushakisha umukandida ni njye bemeye ko ntanga kandidatire.”

N’ubwo atangaza ibi ariko Perezida w’iryo tsinda, Munyankumburwa Jean Marie Vianney yabwiye Kigali Today ko batigeze batanga umukandida.

Agira ati “Twebwe nk’uko twabitangaje nta mukandida twatanze. Mwanafunzi yayitanze ku giti cye si twe twamutanze kuko ntabwo aba mu itsinda ryacu. Ikindi kandi twebwe ikidushishikaje ni uko habaho impinduka mu mupira w’amaguru.

Tuzashyigikira ibitekerezo ntabwo dushyigikiye umuntu. Tuzabanza turebe umuntu twe dutegereje uzaba ufite imirongo myiza tukaba ari we dushyigikira.”

Akomeza avuga ko gahunda yabo atari ugushakisha ubuyobozi ahubwo ngo intego yabo ni ugutanga ibitekerezo ku cyateza imbere umupira w’amaguru. Iryo tsinda ngo rizakomeza kubaho rijye ritanga ibyo bitekerezo ku bazaba bayobora FERWAFA.

Ni izihe ntego Mwanafunzi afite?

Mwanafunzi Albert wihakanywe n’itsinda riharanira impinduka mu mupira w’amaguru avuga ko ashaka gutanga umusanzu we mu kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mwanafunzi (wambaye umupira uwimo ibara ry'icyatsi) ashyikiriza kandidatire ye akanama gashinzwe gutegura amatora ya FERWAFA
Mwanafunzi (wambaye umupira uwimo ibara ry’icyatsi) ashyikiriza kandidatire ye akanama gashinzwe gutegura amatora ya FERWAFA

Mu ntego ngo afitiye abakunzi b’umupira w’amaguru zigabanijemo ibice bitatu ari byo kubaka umupira awuhereye mu bakiri bato, gutanga ubwisanzure ku banyamuryango no gucunga umutungo wa FERWAFA neza.

1. Kubaka umupira awuhereye mu bakiri bato

Uyu mugabo usanzwe abarizwa mu ikipe ya As Kigali ngo naramuka atowe ikintu cya mbere azibandaho ari uguharanira iterambere ry’umupira w’abana ahereye ku rwego rw’umudugudu.

Ibi ngo azabigeraho afatanije n’inzego z’ibanze ku buryo ku rwego rw’umudugudu hazashyirwaho uburyo abana bakina ikindi kandi ngo azashakira ubushobozi amakipe yigisha umupira w’amaguru asanzwe ariho.

2. Guha ubwisanzure abanyamuryango

Abanyamuryango ba FERWAFA ubusanzwe bagizwe n’amakipe 16 ari mu cyiciro cya mbere n’amakipe 20 yo mu cyiciro cya kabiri. Ariko ngo aba banyamuryango abona barapfukiranwe badatanga ibitekerezo nk’uko bikwiye.

Mwanafunzi avuga ko atowe abanyamuryango bagira ubwisanzuree nkuko bikwiye aho buri wese ngo yajya atanga igitekerezo nk’uko bikwiye.

3. Gucunga umutungo wa FERWAFA neza

Mwanafunzi ngo abona haragiye habaho gucunga nabi uwo mutungo ngo bikaviramo bamwe gufungwa. Naramuka atorewe kuyobora FERWAFA ngo azirinda icyatuma umutungo wayo ucungwa nabi, ashyiraho ubugenzuzi bw’umutungo kandi amakipe ahabwe agaciro kamwe ku mafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka