Isonga yo mu Rwanda itsinze ikipe ya WAFA yo muri Ghana

Ikipe ikomeje kwitwara neza muri Cote d’Ivoire, aho itsinze ishuri ry’umupira w’amaguru ryitwa WAFA ryo muri Ghana

Ku munsi wa kabiri w’irushanwa rihuza amashuri yo muri Afurika ribera i Abidjan muri Cote d’Ivoire, Isonga ihagarariye u Rwanda itsinze umukino wa kabiri, aho itsinze ibitego 2-1 WAFA (West African Football Academy) yo muri Ghana.

Abakinnyi b'Isonga FA babanje mu kibuga
Abakinnyi b’Isonga FA babanje mu kibuga
Ikipe ya WAFA yo muri GHANA yabanje mu kibuga
Ikipe ya WAFA yo muri GHANA yabanje mu kibuga

Igice cya mbere cy’umukino cyari cyarangiye ari ibitego amakipe yombi anganya 0-0, ariko igice cya kabiri Isonga iza gutsinda ibitego 2-1, ikaba yabitsindiwe na Ishimwe Christian ndetse na Byiringiro Lague.

Abakapiteni b'amakipe yombi mbere y'umukino
Abakapiteni b’amakipe yombi mbere y’umukino
Abakinnyi b'Isonga babanje ku ntebe y'abasimbura
Abakinnyi b’Isonga babanje ku ntebe y’abasimbura
Abatoza n'abagize Staff y'Isonga
Abatoza n’abagize Staff y’Isonga

Isonga FA iri mu itsinda rya B hamwe na Ivoire FC yo muri Cote d’Ivoire, WAFA yo muri Ghana na FC Kokombo iraza gusubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu aho iza gukina n’ikipe ya Racing Club d’Abidjan

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka