Isonga FC igiye kwitegura irushanwa izahuriramo na FC Barcelone

Ikipe y’Isonga FC yamaze gutangaza abakinnyi 23 bagomba gutangira umwiherero bitegura irushanwa mpuzamahanga yatumiwemo muri Cote D’ivoire.

Isonga igiye kujya mu mwihorero
Isonga igiye kujya mu mwihorero

Iryo rushanwa ryitwa TIDA (Tournoi International du District d’Abidjan), biteganijwe ko rizatangira ku itariki ya 30 Ugushyingo 2017 rikazasozwa ku itariki 06 Ukuboza 2017.

Iryo rushanwa risanzwe rihuza amakipe y’amashuri yigisha umupira w’amaguru (Academies) yo muri Afurika yo mu bihugu nka Côte d’Ivoire, Maroc, Burkina-Faso, Ghana n’ibindi, hanatumirwa andi makipe yo ku mugabane w’Uburayi.

Urubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rugaragaza ko Isonga FC igomba gutangira imyitozo ku itariki ya 30 Ukwakira 2017.

Izatangirana abakinnyi 23 yakuye mu yandi mashuri y’umupira w’amaguru mu Rwanda biyongera ku basanzwe. Muri abo hazajonjorwamo 18 gusa.

Abo bakinnyi Isonga FC yakuye mu yandi mashuri y’umupira w’amaguru bazakomezanya nayo; nk’uko Muramira Gregoire, Perezida w’iyo kipe yabibwiye Kigali Today.

Umutoza wa Isonga FC, Moussa Gatera avuga ko guhamagara abo bakinnyi biri mu rwego rwo gukora imyitozo hakiri kare kugira ngo bazagere ku ntego bihaye yo kuzitwara neza muri iri rushanwa.

Ikipe y'abana ya Barcelone ni imwe mu makipe asanzwe yitabira iryo rushanwa
Ikipe y’abana ya Barcelone ni imwe mu makipe asanzwe yitabira iryo rushanwa

Uretse amakipe yo ku mugabane wa Afurika azitabira irushanwa ry’uyu mwaka wa 2017, hanatumiwemo ingimbi za Paris Saint Germain na Saint Etienne yo mu gihugu cy’Ubufaransa, FC Barcelone yo muri Espagne, Autriche, Ububiligi n’andi makipe yo mu Budage.

Dore abakinnyi bahamagawe:

Marines: Iradukunda Emmanuel, Ishimwe Christian na Mugisha Patrick

APR FC Academy: Ishimwe Fiston, Songayire Shaffy, Ntwali Fiacre na Bakundukize Innocent

SC Kiyovu: Bonane Janvier na Uwineza Aime Placide

Musanze FC: Nduwayezu Jean Paul

Heroes Academy: Tuyishime David, Mudacumura Jackson na Uwimana Guilain

Unity Sports Club: Nkubana Marc, Ndabarasa Tresor, Turatsinze Peter, Butare Henry, Rugangazi Prosper na Ishimwe Claude

Dream Team: Ishimwe Saleh

Vision FC: Byiringiro Lague na Hakizimana Zouberi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka