Ismaila Diarra yageze i Kigali aje gukinira Rayon Sports

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo rutahizamu ukomoka muri Mali Ismaila Diarra, yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe aje gukinira Rayon Sports

Ismaila Diarra ku kibuga cy'indege i Kanombe
Ismaila Diarra ku kibuga cy’indege i Kanombe

Nyuma y’iminsi abafana ba Rayon Sports bamutegereje, Ismaila Diarra wafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’amahoro cy’umwaka wa 2016 ubwo yatsindaga APR Fc ku munota wa nyuma, yamaze gusesekara i Kigali aho agarutse gukinira iyi kipe.

Ismaila Diarra ubwo yahaga ibyishimo mu mukino wamuhuje na APR Fc

Ismaila Diarra wakiniye Rayon Sports umwaka umwe gusa w’imikino ayitsindira ibitego 13 muri Shampiona, aza kuyivamo yerekeza muri Daring Club Motema Pembe yo muri Congo ajyanye na Davis kasirye bafatanyaga mu busatirizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

hhhhh ark hari abantu bavunwa n’ubusa, ubuse kuba rayon sport yaratanze amahera yayo ikagarura diarra haricyo bigutwaye?? ndasubiza uwitwa dady, none c ko igikona kirukanye sugira nabi igihe yari akirimo sicyo cyabawe icyambere kimugarura?? ayo ni amahitamo yacyo,, none rero na rayon sport ni amahitamo yayo,, ahubwo ndumva byakubabaje rwose,, amafaranga ntawe tuyasaba nitwebwe abafana tuyitangira, nta leta dusaba rwose dady humura, ubuse ko bibananira kugura umukinnyi ukomeye nka savio as kigali ikamubatwara kd mufite resource yaho mukura amahera?? ubwo mutayafite mwabaho mute??/ nshuti maze witurize, ahubwo utangire usabire equipe yanyu kuko murafitwe,, hhhh

mukandekezi betty yanditse ku itariki ya: 12-09-2017  →  Musubize

bimaze iki se ko mubazana nubundi mugatsindwa ,gusesagura gusa nibyo mushoboye
ubundi.muba mwabuze abanyarwanda bazi umupira igihugu cyose cyangwa ni ry nyereza ryumutungo wigihugu????
kujya mukazi ka leta bisaba kuba uri umunyarwanda kuki mumupira w`amaguru byananiranye

dady yanditse ku itariki ya: 11-09-2017  →  Musubize

Umva urasekeje maze! Rayon sports na miroplast nibakoresha amafaranga ya leta. Kdi football si nationality sha.

Rubangura yanditse ku itariki ya: 11-09-2017  →  Musubize

Nonesubwo ibyubivuze wishingikirije iki? Rayon Sport nikipe yabafana ntaho ihuriye nizo zanyu zitunzwe na reta sha. Ikindi football ntaho ihurira nakazi ka reta keretse niba utazi football icyaricyo. Ko babazana bagatsindwa c bagiye kuba champions batatsinze? Cyangwa wabuzibyuvuga sha? Ikosore hakiri kare ahubwo nawujye mubandi utaracikanwa.

Dj yanditse ku itariki ya: 11-09-2017  →  Musubize

Nagaruke yongere aduhanire igikona.turamwakiriye nukuri yari akenewe.

francis yanditse ku itariki ya: 11-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka