Ishimwe Saleh ukinira Amavubi u20 yabonye ikipe mu Budage

Ishimwe Saleh ukinira Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yamaze gushakirwa ikipe na Dream Team Academy yazamukiyemo

Uyu musore ukina hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20, akanakinira ikipe ya Unity Fc yo mu cyiciro cya kabiri, ishuri ryigisha umupira w’amaguru rizwi nka Dream Team Academy ryamaze kumubonera ikipe.

Ikipe azajyamo ibarizwa mu cyiciro cya gatatu mu Budage yitwa Club yitwa SG Sonnenhof Großaspach Fc, akaba ashobora kuzerekezayo mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka, igihe yaba abonye ibyangombwa bimwemerera kwerekezayo (Visas).

Mu kiganiro n’izibika zari amagi gica kuri KT Radio, Jaques Kayisire umuyobozi wa Dream Team Football Academy yazamuye uyu mukinnyi, yadutangarije ko bamaze kumvikana n’iyi kipe

"Dufite umubano n’ishuri ry’umupira ryo muri Amerika ryitwa Rush Soccer Football Academy, dufite n’abandi dukorana mu Budage, ku buryo ubu Ishimwe Saleh agomba kuzajya mu Budage vuba aha ku bufatanye n’abo Bdage bajya baza kudufasha guhugura abatoza

Uyu musore wigaragaje mu kibuga hagati benshi batangiye gufata nk’umusimbura wa Mugiraneza Jean Baptiste Migy mu Mavubi, byavugwaga ko ashakwa n’amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR Fc.

Iri shuri riherereye mu mujyi wa Kigali, ni naryo ryanyuzemo Mugisha Gilbert ukinira Rayon Sports, Ndayishimiye Antoine Dominique ukinira Police Fc, rikaba ryizera ko mu minsi iri imbere bazohereza abandi bakinnyi hanze y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Großaspach mu majyaruguru nya Stuttgart ?

Mirima yanditse ku itariki ya: 6-05-2018  →  Musubize

Congratulation brother!!

Ishinwe christian yanditse ku itariki ya: 5-05-2018  →  Musubize

President wanjye urigukora akazi keza ko kuzamura abana babanyarwanda Imana ijye ikomeza kuguha umugisha mubyo ukora kandi Saleh arashoboye nanagerayo azabikora rwose ntakabuza courage nukuri

cyubahiro jacques yanditse ku itariki ya: 4-05-2018  →  Musubize

saleh agire amahirwe kandi ndamuzi azigaragaza

pacifique yanditse ku itariki ya: 4-05-2018  →  Musubize

Saleh Mwifurije amahirwe gusa ashyiremo imbaraga Imana izamufasha

Ntigurirwa felicien yanditse ku itariki ya: 3-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka