Irushanwa "Ndi Umunyarwanda" rimaze gusubikwa bitunguranye

Irushanwa ryitwa "Ndi Umunyarwanda" ryagombaga gutangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2017,bimaze gutangazwa ko ryasubitswe.

Nyuma y’aho kuri uyu wa mbere byari byatangajwe ko kuva kuri uyu wa gatatu hakinwa irushanwa rihuza amakipe ane ya mbere muri Shampiyona ishize, FERWAFA imaze gutangaza ko iryo rushanwa ryasubitswe.

Benshi bakekaga ko bagiye kongera kubona umukino uhuza APR na Rayon Sports
Benshi bakekaga ko bagiye kongera kubona umukino uhuza APR na Rayon Sports

Iryo rushanwa bitangajwe ko ryasubitswe nta n’amasaha 24 ashize hatangajwe ko rigomba gutangira kuri uyu wa gatatu, rigahuza Rayon Sports, Police, APR Fc ndetse na AS Kigali.

Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi wa FERWAFA Prosper Ruboneza, yadutangarije ko basubitse iryo rushanwa kugira ngo haboneke umwanya uhagije wo kwitegura, aho kugeza ubu hataratangazwa igihe ryimuriwe

Yagize ati "Ni ukugira ngo ritegurwe neza ku buryo bwimbitse, kugira ngo yaba amakipe, FERWAFA ndetse na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge babone umwanya uhagije kugira ngo irushanwa ritegurwe neza cyane"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

baratuyobeye bagebatangaza ikintu cyanyacyo nkubu uwavuyemunara niba murihsijenabi bisubireho

straton yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Mwiriwe Neza ? Ariko Konumva Mwese Mwacitse Ururondogoro Habaye Iki ? Cyane Cyane Abafana Ba Apr ? Ngo Bimeze Bite ? Ferwafa Imaze Gusubika Ndumunyarwanda Cup Harumuntu Ubiburana ? Ahubwo Apr Mugize Amahirwe Kuko Twashakaga Kubakubita 3 , Kihuse Tukabatwariraho Ibikombe 3 , Byihuse None Muratomboye Rirasubikwa , Sawa Turikumwe Rata Bareyo Mwe Ndabemera , Hamwe Na Gitinyiro Yacu

Ntawubiheza Eric yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

GUKINA ni byiza kuko amakipe akomeza agira Experience.Ariko nkunda kwibaza ku muntu wazanye “Ndi umunyarwanda”.Ubundi se turi iki?Nizere ko atashatse kuvuga ko Abanyarwanda baruta abandi bantu.Bene ibi bya Nationalism,akenshi bibyara intambara.
Urugero,impamvu Hitler yateje intambara ya 2 y’isi,nuko yumvaga ABADAGE baruta abandi bantu.Yabyitaga Arian Race.Nk’umuntu wemera ibyo Bible ivuga muli Yohana 13:35,Abakristu barangwa no GUKUNDA abantu bose.Niyo mpamvu Bible ibabuza Kurwana (2 Timote 2:24)no kujya muli Politics,kutivanga mu byisi (Yohana 17:16).Nubwo abantu bamwe batabizi,burya mu Rwanda hari IDINI imwe gusa yanze kurwana,hagati ya 1990-1994,kandi nta muntu wayo wakoze Genocide.Iyo dini,ifata abantu bose kimwe.
Motto yayo ni “Proudly christian).

KWIZERA Alphonse yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

#rwabugili ndakubaza ubwo equipe yarubanda ni iyihe? ntategeko rikumira abanyamahanga ryari rihari iki uwatinya ntiyatinya igikona nako ntamika fc urumva? nde nokuri liste yizatsinda rayon uyumwaka apr ntago irimo! suzuma urebe irushanwa rihagaritwe na ferwafa ntabwo ari rayon sports fc.

Teta Tina Ukunda yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

riko se iyi instability iterwa n’ iki? Ubu wajya kumva ukumva mu kanya ngo birongeye birahindutse rirakomeje!

KEZA yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Instabilité iterwa na poor planning, guhuzagurika muri operations, kutagira umurongo, arrogance y abafata ibyemezo kuko bazi ko nta accountability ndetse na agenda zimwe zimwe abantu baab batazi.Ikindi nuko habuze concertation ihoraho ahubwo bamwe cyangwa umuntu umwe akigira akamana. Too much

John yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Bajyaga bavuga ko ferwafa ihuzagurika simbyemere,ubu noneho mbonye ko ubuyobozi bwa Ferwafa budashoboye peeeee,ubu se baricaye bategura irushanwa bageraho baritangaza mwitangazamakuru none Ngo barisubitse babanze bitegure,kdi ntakipe yigeze ivuga ko ititeguye.ndabanenze bikomeye

Bahati jean Marie vianney yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Nimurebe ibyabaye mu isubikwa ry`amatora, murebe ibyabaye Rubavu, murebe ibi byo gutangaza irushanwa hasigaye iminsi 2 ubu se foot yo mu Rwanda iragan he koko?

John yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

ariko kuba umuyobozi wa ferwafa ubanza bidasaba guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda? ubanza hari izindi nshingano aba afite ziruta umupira w’amaguru. kuko ari umupira w’amaguru, iyi comité yaba yaratubeshye! munsobanurire

Petero yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Aka kavuyo ko muri sport cyane cyane foot kazamarwa n`iki koko? Nyamara abayobozi nibatabare hakiri kare. Come on

John yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Byari ngombwa kuko ntagiceri cyarimo knd ikipe yarubanda imenyereye tombora kwikubitiro yabanje kuvuga ko itaxitabira kubera abakinnyi bayo barwaye, ikindi ifite imikino ikomeye ya championant
urumva rero ko ritaba knd ikindi ryahawe izina *ndumunyarwanda* knd iyo kipe abakinnyi bayo ngenderwaho atara banyarwanda

hhhhhhhhhh ubwoba.com

rwabugiri yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Ikipe ya rubanda ubwo bishatse kuvuga iki?@Rwabugiri

Mary yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Bwoba ni wowe rwabugiri we nuwatinya yatinya igikona nako apr
hhhhhhhh

Gasore yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

bjr,none babitangaje bitarategurwa kubera iki,HARIMO GUHUBUKA CG HABUZE AMAKIPE AZITABIRA BADUSOBANURIRE NEZA

ALIAS yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka