Iyi kipe yari imaze kurata igikombe cya Shampiona cy’umwaka w’imikino ushize wa 2015/2016, kikaza kuyinyura mu myanya y’intoki, gusa yaje kwegukana igikombe cy’Amahoro itsinze APR Fc igitego 1-0.
Kwizera Pierrot ni we watangije urugamba .....
Kwizera Pierrot watowe nk’umukinnyi witwaye neza muri Shampiona ishize, ni we watangije inzira y’igikombe, ubwo yatsindaga igitego cyafunguye Shampiona, hari ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016 ubwo Rayon Sports yatsindaga inarusha Police Fc ibitego 3-0, byatsinzwe na Kwizera Pierrot, ndetse na bibiri bya Nahimana Shassir wakinaga umukino we wa mbere muri Shampiona y’u Rwanda.
- Kwizera Pierrot ashimirwa na bagenzi be nyuma y’igitego gifungura Shampiona
Mu mukino wakurikiyeho Rayon Sports yerekeje i Rusizi, ihatera amanota 2, kuko amakipe yombi yanganyije 0-0, gusa ntibyabaye bibi cyane kuko na mukeba APR Fc yari yanganyije na Gicumbi, abiheba batangiye kwiheba kuko Rayon Sports yagombaga gukurikizaho AS Kigali, imwe mu makipe yagiye ayigora mu minsi yashize, gusa Rayon Sports yaje kwitwara neza itsinda ibitego 2-0 mu mukino waranzwe n’amakimbirane menshi.
- As Kigali ntiyigeze yumva ukuntu itsinzwe na Rayon Sports, iminota ya nyuma yaranzwe n’ubushyamirane
- Bakame ahanganye na Ndoli
Iyi kipe yatangiye umuvuduko wo kudatsindwa, itsinda Bugesera 1-0, itsinda Amagaju 2-0, itsinda Gicumbi 5-2, yongera kunganya na Mukura 1-1 mu mukino wavuzwemo byinshi birimo n’amarozi, inyangira Musanze 4-1, isanga Kirehe iwayo iyihatsindira 3-1, itsinda Pepiniere 3-1, inganya na Etincelles 0-0, aha yiteguraga guhura na APR, aho gutsindwa nayo byagombaga gutuma itakaza umwanya wa mbere, ni nako byagenze APR iyitsinda 1-0 cya Issa Bigirimana n’ukuboko, gusa isoza imikino ibanza itsinda Kiyovu Sports ibitego 3-0, iyisoza ku mwanya wa mbere kuko APR yari yangayirije I Bugesera.
- APR na Rayon Sports, uyu nawo wagiye uzamo gushyamirana
- Issa Bigirimana nyuma yo gutsinda igitego
- Issa Bigirimana atsinda igitego Bakame, ari nawo mukino rukumbi Rayon imaze gutsindwa
Itangira imikino yo kwishyura nyuma y’abandi, gusa ntibyatumye isigara ….
- Perezida wa FIFA yanarebye aho Police yanganyanga na Rayon Sports
- Kwizera Pierrot mu mukino wabahuje na Police Fc, umwe mu mikino yabagoye
Kubera imikino mpuzamahanga Rayon yari irimo, yatangiye imikino yo kwishyura abandi bamaze gukina imikino ibiri, gusa ntibyayihungabanyije kuko mukeba APR Fc yari ya yayitakaje aho yari yanganyije n’Amagaju ndetse inatsindwa na Gicumbi.
- Umukino wa Mukura na Rayon Sports i Huye wavuzwemo amarozi
- Moussa Camara ubwo yakuraga akantu umunyezamu wa Mukura yari yatabye mu izamu
Rayon Sports yatangiriye ku mukino wa Police Fc kuri Stade Amahoro, ihanganyiriza ibitego 2-2, kuva icyo gihe mu mikino yakurikiyeho yose iyi kipe yarayitsinze nta kunganya, iza gutsinda andi makipe yose yakurikiyeho ariyo Espoir, As Kigali, Marines, Sunrise, Bugesera, Amagaju, Gicumbi, Musanze, Kirehe, Pepiniere, hakaba hasigaye Etincelles, APR FC ndetse na Kiyovu Sports
- Rwarutabura umufana ukomeye wa Rayon Sports, areba imikino yose kuva SHampiona itangiye mpaka irangiye
Rayon Sports yujuje amanota 67 ayemerera guhabwa igikombe cya Shampiona n’ubwo yatsindwa imikino isigaye, kikaba kibaye igikombe cya munani iyi kipe yegukanye
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twishimiye igikombe cya 8