N’ubwo aya makipe yombi yari yarabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, Intare. Fc na As Muhanga zagombaga gukina umukino wa nyuma.
Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro guhera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, As Muhanga iza kubanza igtego, gusa Intare ziza kwishyura, umukino urangira Intare zitsinze Muhanga ibitego 2-1,zihita zinegukana igikombe cya Shampiona y’icyiciro cya kabiri.
Intare na Muhanga kandi zikaba zisimbuye ikipe ya Gicumbi na Miroplast zamaze gusubira mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kurangiza ku myanya ibiri ya nyuma mu cyiciro cya mbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|