Intare zatsinze Muhanga zegukana igikombe cya Shampiona

Mu mukino wa nyuma usoza imikino y’icyiciro cya kabiri, Intare Fc yatsinze Muhanga yegukana igikombe cy’icyiciro cya kabiri

N’ubwo aya makipe yombi yari yarabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, Intare. Fc na As Muhanga zagombaga gukina umukino wa nyuma.

Intare zegukanye igikombe cya Shampiona y'icyiciro cya kabiri
Intare zegukanye igikombe cya Shampiona y’icyiciro cya kabiri

Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro guhera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, As Muhanga iza kubanza igtego, gusa Intare ziza kwishyura, umukino urangira Intare zitsinze Muhanga ibitego 2-1,zihita zinegukana igikombe cya Shampiona y’icyiciro cya kabiri.

Intare na Muhanga kandi zikaba zisimbuye ikipe ya Gicumbi na Miroplast zamaze gusubira mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kurangiza ku myanya ibiri ya nyuma mu cyiciro cya mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka