Intare na Muhanga barahatanira igikombe ku munsi wo kwibohora

Umukino wa nyuma w’icyiciro cya kabiri ugomba guhuza Intare Fc na Muhanga, uraba kuri uyu wa Gatatu hizihizwa umunsi wo Kwibohora

Nyuma y’aho Intare Fc ndetse na AS Muhanga zibonye itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere muri Shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aya makipe yombi araza gukina umukino wa nyuma.

Intare zageze ku mukino wa nyuma zisezereye amakipe arimo Unity Fc na Pepiniere
Intare zageze ku mukino wa nyuma zisezereye amakipe arimo Unity Fc na Pepiniere

Ni umukino uza kubera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatatu tariki 04/07/2018 guhera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h00), umunsi wari usanzwe ukinirwaho umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Mugunga Yves ukinira Intare, niwe ufite ibitego byinshi muri Shampiona y'icyiciro cya kabiri
Mugunga Yves ukinira Intare, niwe ufite ibitego byinshi muri Shampiona y’icyiciro cya kabiri
Rubona Emmanuel utoza Intare Fc
Rubona Emmanuel utoza Intare Fc

Muhanga irakina yamaze kongerera amasezerano umutoza

Abdu Mbarushimana niwe uzatoza Muhanga mu cyiciro cya mbere
Abdu Mbarushimana niwe uzatoza Muhanga mu cyiciro cya mbere

Bikunze kubaho mu Rwanda ko umutoza uhaye itike ikipe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, akunze gusezererwa cyangwa akagirwa umutoza wungirije, ariko mu ikipe ya Muhanga bamaze kongerera amasezerano Abdu Mbarushimana ngo azayitoze no mu cyiciro cya mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka