Inama n’amatora ya Rayon Sports byamaze gusubikwa

Inama y’inteko rusange yari kuzaberamo amatora ya Komite Nyobozi y’umuryango yari kuzaba kuri iki cyumweru, tariki 12 Gashyantare yasubitswe

JPEG - 100.3 kb
Inama yari kuzahuza abanyamuryango yasubitswe

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe abanyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports, inama yari kuzahuza aba banyamuryango, ikabera Kicukiro kuri iki cyumweru yamaze gusubikwa, ibi bikaba ngo byatewe n’ubusabe bw’abanyamuryango bifuza guherekeza no gukurikira umukino uzahuza Rayon Sports n’ikipe ya Al Wau Salaam yo muri Sudani y’Amajyepfo.

Ibaruwa isubika inama

Byari biteganyijwe ko muri iyi nama hazaberamo amatora y’abagize "Board ya Rayon", komite nyobozi y’umuryango wa Rayon sports isanzwe iyoborwa na Kimenyi Vedaste, ndetse na Komite y’urwego rw’abafana mu gihugu isanzwe iyoborwa na Muhawenimana Jean Claude, aho ndetse byavugwaga ko Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports (FC) bwari kuvaho ikipe igakomeza iyoborwa n’umuryango.

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose nibabe bihanganye, ayo matora azabe ekipe yacu yavuye muri sudani. murakoze.

Valens nzabakirana yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka