Imyumvire ya APR itandukanye n’iya Rayon Sport-Mwiseneza Djamar

Umukinnyi Mwiseneza Djamar ukinira ikipe ya APR atangaza ko ikipe ya APR ifite imyumvire itandukanye n’iy’ikipe ya Rayon Sport.

Uyu mukinnyi umaze umwaka ari mu mvune yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today aho avuga ko amakipe yombi yayakiniye ariko akaba ngo asanga APR ifite imyumvire irenze iya Rayon Sport.

Yagize ati”Amakipe yombi ni meza ariko hari itandukaniro n’ubwo itandukaniro atari rinini batandukaniye ku myumvire. Uburyo bwo gushaka igikombe,uburyo bwo gutegura imikino(Match), uburyo bwo gufata abakinnyi neza ni uburyo bwinshi butandukanye.”

Mwiseneza Djamal yizeye ko ubu imvune yakize agiye kugaruka mu kibuga akitwara neza
Mwiseneza Djamal yizeye ko ubu imvune yakize agiye kugaruka mu kibuga akitwara neza

Akomeza agira ati ”Abayobozi ba APR begera abakinnyi cyane igisabwa cyose bagiha abakinnyi kugira ngo intsinzi iboneke”

Abona hari itandukaniro mu bafana b’amakipe yombi

Mwiseneza Djamar avuga ko akurikije uburyo yabanye n’abafana b’impande zombi abona Rayon Sport ifite abafana benshi banatanga morale ku mukinnyi uri mu kibuga, naho aba APR akabona n’ubwo ari bake ari bake beza.

Ati ”Abafana ba APR n’aba Rayon baratandukanye kuko iyo uri mu kibuga baguha Morari ariko…n’ubwo aba APR ari bake ni bake beza kuko nta kibazo ndabona gikomeye cyane gihari”

Abafana ba Rayon bamutega iminsi ntiyita ku magambo yabo.

Abafana ba Rayon bakunze kujya bavuga ko umukinnyi uvuye muri Rayon akajya muri APR adatanga umusaruro we ntube mwiza ari nako byagendekeye uyu Mwisezeza Djamar ariko ku giti cye ngo ntiyita kuri ayo magambo

Agira ati”burya kuvuga biroroha abafana rero bavuga hanze y’ikibuga ibyo biroroha, icyo nababwira ni uko ndi gukora cyane kandi mu kibuga bizagaragara ni byo byiza burya kuvuga hanze y’ikibuga si byiza”

Mwiseneza Djamal yavunikye muri APR ubwo yahuraga na Rayon Sports, ubu agiye kumara hafi imyaka ibiri adakina
Mwiseneza Djamal yavunikye muri APR ubwo yahuraga na Rayon Sports, ubu agiye kumara hafi imyaka ibiri adakina

Uyu mukinnyi ukinira APR yarerewe muri Rayon Sport anayikinira kuva mu mwaka wa 2007 kugera mu mwaka 2014 ubwo yayivagamo arangije amasezerano bari bafitanye agahitamo kwerekeza muri APR nayo atagiriyemo ibihe byiza kuko yahise avunika nyuma y’amezi make.

Mwiseneza Djamar avuga ko imvune yagize akigera muri APR yamaze gukira akaba avuga ko yiteguye kwitanga akagaruka mu bihe bye byiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

@ Manzi

Nareke kubimenya nyine kubera ubujiji ariko anareke kubivuga kuko nta gishya kirimo kuko ni nko gufata micro ukabwira abantu ko Papa ari umugaturika cyangwa ko Clinton ari umunyamerika!

Kalisa yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

Umusaruro yarawugaragaje wana mwibuke ko yavunitse igihe rayon yariye 4 G kandi yabigizemo uruhari ubwo nagaruka muzarya ibindi. Umupira arawuzi ahubwo twamuhombwe muri CHAN gusa.

eto yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

Iryo ni ishuri wanyuzemo nshuti gusa sorry kumvune wagize ariko mfite ikizere ko uzongera ukagaruka nubishyiramo ubushake kdi Congress kuba wakize so, tukuri inyuma kbs

Ndayisenga J. Bosco yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

Ayo namatakirangoyi sha! Ubu c urabona uzicaza nde? Kenyera wishyure ibyo wakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

RAYON IRABIZI KANDI TUZAYIGWA INYUMA

ANSELME yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

RAYON OOOK!!!

MUREKE RAYON IRABIZI KANDI TUZAYIGWA INYUMA yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

Djamar ibyo avuga ni ukuri. avuze ko abakinnyi ba APR bafatwa neza kandi nibyo koko. wowe uvuga ngo ni ingengo y’imari ituruka muri Leta ibyo ntakeneye kubimenya ibyo yavuze n’ibyo akorerwa kandi si umuvugizi wa APR ngo arabazwa aho ibibafasha bituruka.

Manzi yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

azumirwa kuva muri rayon bitera umwaku kandi yarabibonye.kuko rayon ni nk’umuryango RPF.

thierry yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

azumirwa kuva muri rayon bitera umwaku kandi yarabibonye.kuko rayon ni nk’umuryango RPF.

thierry yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

Jamar ni umukinnyi dukunda twe abafana ba Gitinyiro kdi abamutega iminsi ninabo bamuteye imvune bizabagendera n’abafransa bavuna Christiano arko bikarangira batsinzwe.

Teddy yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

Kigali Today muzambwirire uyu musore (ariko amenye ko imyaka iri kwisunika!) ko atazi ibyo avuga iyo avuga ko muri APR FC abakinnyi bahabwa ibyo bifuza byose kugira ngo intsinzi iboneke! Ntazi y’uko muri APR FC haba hari ingengo y’imari ya leta mu gihe muri Rayon Sports ari abantu muri rusange bisakasaka. Ntiyibwire rero ko ari ikintu yavumbuye gitandukkanya amakipe yombi kuko ibyo na nyogokuru wanjye arabizi!
Namugira inama gusa kwima amatwi ibyo by’abafana bamutega iminsi kuko ni abafana nyine kandi ibyo bavuga kugeza ubu niko bimeze kuko nta musaruro aragaragaza mu ikipe yagiyemo...

Kalisa yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka