Imyumvire ya APR itandukanye n’iya Rayon Sport-Mwiseneza Djamar

Umukinnyi Mwiseneza Djamar ukinira ikipe ya APR atangaza ko ikipe ya APR ifite imyumvire itandukanye n’iy’ikipe ya Rayon Sport.

Uyu mukinnyi umaze umwaka ari mu mvune yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today aho avuga ko amakipe yombi yayakiniye ariko akaba ngo asanga APR ifite imyumvire irenze iya Rayon Sport.

Yagize ati”Amakipe yombi ni meza ariko hari itandukaniro n’ubwo itandukaniro atari rinini batandukaniye ku myumvire. Uburyo bwo gushaka igikombe,uburyo bwo gutegura imikino(Match), uburyo bwo gufata abakinnyi neza ni uburyo bwinshi butandukanye.”

Mwiseneza Djamal yizeye ko ubu imvune yakize agiye kugaruka mu kibuga akitwara neza
Mwiseneza Djamal yizeye ko ubu imvune yakize agiye kugaruka mu kibuga akitwara neza

Akomeza agira ati ”Abayobozi ba APR begera abakinnyi cyane igisabwa cyose bagiha abakinnyi kugira ngo intsinzi iboneke”

Abona hari itandukaniro mu bafana b’amakipe yombi

Mwiseneza Djamar avuga ko akurikije uburyo yabanye n’abafana b’impande zombi abona Rayon Sport ifite abafana benshi banatanga morale ku mukinnyi uri mu kibuga, naho aba APR akabona n’ubwo ari bake ari bake beza.

Ati ”Abafana ba APR n’aba Rayon baratandukanye kuko iyo uri mu kibuga baguha Morari ariko…n’ubwo aba APR ari bake ni bake beza kuko nta kibazo ndabona gikomeye cyane gihari”

Abafana ba Rayon bamutega iminsi ntiyita ku magambo yabo.

Abafana ba Rayon bakunze kujya bavuga ko umukinnyi uvuye muri Rayon akajya muri APR adatanga umusaruro we ntube mwiza ari nako byagendekeye uyu Mwisezeza Djamar ariko ku giti cye ngo ntiyita kuri ayo magambo

Agira ati”burya kuvuga biroroha abafana rero bavuga hanze y’ikibuga ibyo biroroha, icyo nababwira ni uko ndi gukora cyane kandi mu kibuga bizagaragara ni byo byiza burya kuvuga hanze y’ikibuga si byiza”

Mwiseneza Djamal yavunikye muri APR ubwo yahuraga na Rayon Sports, ubu agiye kumara hafi imyaka ibiri adakina
Mwiseneza Djamal yavunikye muri APR ubwo yahuraga na Rayon Sports, ubu agiye kumara hafi imyaka ibiri adakina

Uyu mukinnyi ukinira APR yarerewe muri Rayon Sport anayikinira kuva mu mwaka wa 2007 kugera mu mwaka 2014 ubwo yayivagamo arangije amasezerano bari bafitanye agahitamo kwerekeza muri APR nayo atagiriyemo ibihe byiza kuko yahise avunika nyuma y’amezi make.

Mwiseneza Djamar avuga ko imvune yagize akigera muri APR yamaze gukira akaba avuga ko yiteguye kwitanga akagaruka mu bihe bye byiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Ooh Jimmy pole mzee

olivier yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

ESE RWABUKWI WARETSE KWIYAHUZA AMAGAMBO? NINDE WAKUBESHYE KO ABANYARDA TWESE DUKUNDA GASENYI? ESE IYONGIRWA ACADEMIE MURAYIGIRA?ESE RWATUBYAYE NA YVES,NOVA BAKOMOKA HEHE? AMAGAMBO MAKE IBIKORWA BY’INSHI.

ARBERT yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Ariko wowe Venuste uranansekeje koko! Ubivuze neza Gasenyi isabiriza mubafana bayo ntabwo rero isabiriza ab’igikona! Turabizi ko igikona gisahura reta! Njye rero mbona aho gusahura rubanda wasabiriza cyane ko uba usaba abawe!

claude Y. yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Njye ndi umu Rayon kuva nkivuka, kandi ikipe imba ku Mutima, Njye icyo nabivugaho ni uko niba Umukinnyi abonye aho ajya gukina bazamuhemba fr zirenze kuzo yahembwaga, nta kibazo kiba kibirimo rwose, Jamar rero kuba waragiye muri APR nta kibazo, gusa mujye mubanza mushishoze, niba uzajya mu ikipe ukajya wihorera ku gatebe Forme zigashira ukaba nk’Umucyecuru wazanye iminkanyari( Nta Mugabo wamureba), Mubage mwifashe!

Icyakora ntuzatekereze kugaruka muri Rayon yacu, kuko nta forme ugifite, kandi mbere yo kuvuga ujye ubanza utekereze ku magambo ugiye kuvuga na Kanyankore ntiyavuze macye, ntibahise bamuhagarika; nawe ibyawe muri APR bigiye kurangira!

Cypridion yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Umuntu uvuga ngo APR itanga byose cg ngo itandukanye na Rayon akwiye kujijuka kuko AYO MAFRANGA IKORESHA NI AYACU TWEBWE BA RAYON, ABANYARWANDA TWESE. Umusaruro ni ukwica umupira wacu gusa.
Shame on you APR. Shame on you Dogole

bb yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

mugihe igingo yareta yavuyeho bizagendabite azagaruka ahoyahoze

Koreya tio yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Gitinyiro ni iyihe? Ninde ubatinya ariko mubona mudapfusha ubusaimisoro ya rubanda academie ibamariye iki niba mudashobora kubona muri iyo ngirwa academie umukinnyi nka faustin jihad na imanishimwe mukaba mugitanga amafr mugura muri rayon ariko narumiwe ngo murashaka na savio na jabel mukomeze muteshe abo bana amahirwe yo kuzamuka zanuzaj na aimable nibarebe bienvenue ibyo mumukoreye apr warakubititse nako imisoro yacu mubujije amahirwe bayama na rwigema yves ni ubugome n umutanyacyaha degaulle wapfa umuvunyi de gaulle we tout se paie ici bas muzehe wacu dutabare udukize degaulle urakoze nyakubahwa

rwabukwisi jean pierre yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

Hhhhhhh!Ariko nk’uyu ariyahuza ubugambo ngo ashimwe?Yacunze urunwa rwe ko na Kanyankore bitamuhiriye!Rayon ni agati kateretswe na Nyagasani izahora mu mitima ya rubanda kuko bayikunda ab’ivuzivuzi bo na kera bahozeho Kdi basiga Rayon yemye!Umuntu witunze atandukanye n’ugaburirwa nk’ikimuga!Viva Rayon shame on you haters!

Manzi yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

Hhhhhhh!Ariko nk’uyu ariyahuza ubugambo ngo ashimwe?Yacunze urunwa rwe ko na Kanyankore bitamuhiriye!Rayon ni agati kateretswe na Nyagasani izahora mu mitima ya rubanda kuko bayikunda ab’ivuzivuzi bo na kera bahozeho Kdi basiga Rayon yemye!Umuntu witunze atandukanye n’ugaburirwa nk’ikimuga!

Manzi yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

Ikibindi nicyabwire uwakibubye ngo wambubye nabi kandi umwana umara gushaka akavuga ibyiwabo mukirambi (aho yavuye)nabi asubizwa nabo asanze (uwo bashakanye) kandi iyo umwana aririye urwembe urarumurekera ""gusa Abagikundiro mwese mureke dutuze twice amakipe twatwaye peacy cup batateguye????

ERNEST yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

Amaco y’inda weeee!

Ubwose ubivuze kugirango wumve umwuka w’abayobozi bawe?kentous ubwo ntiziraza kuzaho ntavuze?gumahamwe urebe uwakureze ko nta ntungamubiri yakwimye gusa
Twishimiye kugaruka kwawe.

Nzabanavenuste yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

Yego gasenyi we uzahora uri gasenyi nkizina ryawe, ubwo se amagambo yanyu muvuga kuri uyu mukinnyi mubona hari ishingiro afite, nubwo yakwicara APR yamuhemba, kuvuga ibyo abona rero kandi namwe muzi ntimukwiriye guhuragura amagambo, ntawe uyobewe ko gesenyi ntabushobozi ifite muburyo bwose, umunsi ikipe yanyu yagize ubushobozi bwo kwigira idasabirije muzamenye ko ikomeye natwe tuzayemera naho ubu irasa numushonzi nukwirirwa isabiriza mubafana bayo!!!

Mutoni yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka