Imwe mu mikino ya Shampiyona yimuwe kubera umukino w’Amavubi na Ethiopiya

Imikino igera kuri itandatu ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yasubitswe kubera umukino w’Amavubi na Ethiopiya wamenyekanye bitunguranye.

Amakipe ane afite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu Amavubi, yamaze kwimurirwa imikino yari afite mu mpera z’iki cyumweru turimo ndetse n’icyumweru kizakurikiraho, ikazakinwa nyuma yo gushaka itike ya CHAN.

Imwe mu mikino yimuriwe nyuma y'umukino w'Amavubi
Imwe mu mikino yimuriwe nyuma y’umukino w’Amavubi

Ikipe ya Rayon Sports ifite abakinnyi 8 ari nayo ifite benshi, APR Fc ifite 7, Police Fc ikagira 5, As Kigali ikagiramo 3, imikino ayo makipe yari kuzakina kugeza ubu ni yo yamaze kwimurwa, bituma hari n’indi mikino igenda ihindura iminsi yari kuzaberaho

Rayon Sports ni yo ifite abakinnyi benshi muri iyi kipe y'igihugu
Rayon Sports ni yo ifite abakinnyi benshi muri iyi kipe y’igihugu

Imwe mu mikino yahindutse n’amatariki yashyizweho

Umunsi wa gatanu wa Shampiyona

Ku wa Gatatu tariki 15/11/2017

APR Fc vs Bugesera
Espoir vs As Kigali

Ku wa Kane tariki ya 16/11/2017

Rayon Sports vs Police Fc

Umunsi wa gatandatu wa Shampiona

Ku wa Gatanu tariki ya 17/11/2017

Marines vs Etincelles

Ku wa Gatanu tariki ya 18/11/2017

APR Fc vs Kirehe

Ku wa Gatandatu tariki ya 19/11/2017

Rayon Sports vs Mukura

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka