Impamvu eshatu Migy abona zituma abakinnyi badatera imbere

Mugiraneza Jean Baptiste ubu ukinira Gor Mahia yo muri Kenya aragira inama abakinnyi kwirinda ibintu bitatu abona bituma bashobora gusubira inyuma mu mupira w’amaguru

Aganira na KT Radio mu kiganiro cy’Imikino cyitwa KT Sports, Mugiraneza Jean Baptiste uzwi ku izina rya Migy, yatangaje ubuzima yanyuzemo mu ikipe ya Azam Fc aheruka gutandukana na yo, ariko anatangaza zimwe mu mpamvu ajya abona bamwe mu bakinnyi baba batangiye gutera imbere bashobora gusubira inyuma mu buryo butunguranye.

Mugiraneza Jean Baptiste yari mu nkingi za Azam Fc
Mugiraneza Jean Baptiste yari mu nkingi za Azam Fc

Mu ngingo eshatu z’ingenzi, arsanga izi ari zo mpamvu eshatu ziviramo benshi gusubira inyma:

1. Imyitwarire idahwitse yo hanze y’umupira

Aha Migy yatangaje ko ari imwe mu mpamvu ikubiyemo kuraruka kw’abakinnyi haba nyuma y’imyitozo cyangwa nyuma yo gukina, aho abenshi usanga barangazwa n’abakobwa bikaba byanabashora mu busambanyi, kurarikira inzoga n’ubusinzi, kuko abifata nk’ibinaniza umukinnyi bikamusubiza inyuma.

2. Kudakora imyitozo ihagije

Akenshi usanga mu bakinnyi batangiye kuzamuka, kuvugwa cyangwa se ibyo benshi bumva ko bagezeyo batangira gusiba imyitozo bya hato na hato, aho Migy yabigereranije n’umunyeshuri w’umuhanga mu ishuri ariko akumva ko atagomba gukora etude (gusubiramo amasomo).

3. Kutagira intumbero

Aha yagize ati "Niba uzi ko wahise gukurikira umupira w’amaguru, uzi ko ari wo ugutunze cyangwa utunze umuryango wawe , warangize ntuwubahe ngo uwuhe agaciro gakwiye, ugomba ushaka gutera imbere ukgamu mu bihe byiza"

Nk’uko Migy abivuga, usanga abenshi hari abakinnyi benshi bakina, bakitwara neza ndetse bakanahembwa neza, mu gihe bagikina umupira w’amaguru, ariko nyuma bazava mu mupira w’amaguru ugasanga habayeho impinduka ndetse ukanasanga ntacyo umupira wabamariye.

Migy yanatuganirije kuri Azam avuyemo na Gor Mahia agiyemo

Kuri Mugiraneza Jean Baptiste wahembwaga 2,461,035 Frws n’ubwo atandukanye n’ikipe ya Azam, ayubahira ko ari ikipe ifite ubushobozi ndetse ifata neza abakinnyi bayo ikabaha ibyo bakeneye byose.

Ati "Azam ni ikipe nziza ukinamo ukajaya mu kibuga nta kibazo na kimwe ufite mu mutwe kuko hari byinshi bihaba bigufasha kuruha neza, buri mukinnyi agira imodoka ye, abashyashya bahabwa abashoferi ndetse n’abakozi bo mu rugo babafasha muri buri byose, aho usanga umukinnyi wa make ahembwa ibihumbi 2 by’amadolari (1,640,690 Frws), naho uwa menshi agahembwa ibihumbi 9 by’ama dollars (7,383,105 Frws)"

Ni umwe mu bakinnyi bari mu ikipe y'igihugu Amavubi kandi bayifatiye runini
Ni umwe mu bakinnyi bari mu ikipe y’igihugu Amavubi kandi bayifatiye runini

Kuri Gor Mahia agiyemo ...

"Ntangiye ubuzima bushya, ikipe ngiyemo ni ikipe nsanzemo abanyarwanda bamaze kumenyera nka ba Tuyisenge Jacques, hakabamo ba Mackenzie twakinanye muri APR, bazangira inama kandi nizeye kuzitwara neza "

Ubu yamaze kwerekeza muri Gor Mahia
Ubu yamaze kwerekeza muri Gor Mahia
Asanzemo inshuti ndetse banakinanye
Asanzemo inshuti ndetse banakinanye

"Iyi kipe yanyifuje mbere y’uko njya muri Azam ariko ntitwumvikana ku biciro, nahuye nayo kenshi ndetse nigeze no kuyitsinda igitego, umutoza aranzi abayobozi baranzi, ndashaka kugaragaza umusanzu wanjye cyane nk’uko nabigenzaga muri Azam" Migy aganira na KT Radio mu kiganiro KT Sports

Migy ni izina ritazibagirana muri APR Fc
Migy ni izina ritazibagirana muri APR Fc
Migy ubu ni umugabo wubatse, yasezeranye na Gisa Fausta
Migy ubu ni umugabo wubatse, yasezeranye na Gisa Fausta

Mugiraneza Jean Baptiste wamaze kwerekeza muri Kenya aho agomba gukomeza n’iyi kipe ya Gor Mahia, yamenyekanye bwa mbere mu ikipe ya Kiyovu Sports, aza kwerekeza muri APR Fc mu mwaka wa 2007, ayivamo yerekeza muri Azam Fc yo muri Tanzania mu mwaka wa 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ku myaka ye iby’i Burayi abyibagirwe ahubwo arunde ayo mashiringi kuko ntahandi azajya uretse mu karere!

mgm yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

MIGY NDAGUKUNDA,IMANA IJYE IKURINDIRA UBUGINGO NUMUDAMU WAWE.UMWAKA MWIZA.

GASANA yanditse ku itariki ya: 11-01-2017  →  Musubize

Icyonamwifuriza. Nagende azahagirire amahirwemasa mwifurije kugera iburayi

iradukunda yanditse ku itariki ya: 11-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka