Imikorere myiza ya Komite, ibanga ryo gutsinda kwa Kirehe FC

Sogonya Hamissi umutoza wa Kirehe FC, yemeza ko ibihe byiza ikipe ye irimo biva ku mikorere myiza ya Komite nyobozi y’ikipe ikurikirana ubuzima bw’abakinnyi umunsi ku wundi.

Ni nyuma y’intsinzi eshatu mu mikino ine Kirehe FC imaze gukina ikaba ku mwanya wa gatatu wa Shampiyona n’amanota 9 inyuma ya Rayon Sports na Sunrise FC zifite amanota 10.

Abafana ba Kirehe nyuma y'intsinzi bahita birukira mu kibuga
Abafana ba Kirehe nyuma y’intsinzi bahita birukira mu kibuga
Abafana ba Kirehe ...
Abafana ba Kirehe ...

Nyuma y’umukino wahuje Kirehe FC na Etincelles ku wa 05 Ugushyingo2016 umutoza Sogonya Hamisi arashima komite nyobozi y’ikipe kuba iri gutunganya neza inshingano zayo yita ku bakinnyi.

Agira ati“ Ndashimira komite ya Kirehe FC kuko iba hafi abakinnyi ikabagaburira ikabashakira ikintu cyose, ubu turangije umukino, igihe cyo guhembwa ntikiragera ariko abakinnyi bagiye guhembwa, urumva ko ari ishyaka babatera ubu tuvugana bagiye no kubaha agahimbazamusyi kabo”.

Umutoza Sogonya Hamissi asaga Komite nyobozi ya Kirehe FC ifite uruhare runini mu ntsinzi z'ikipe
Umutoza Sogonya Hamissi asaga Komite nyobozi ya Kirehe FC ifite uruhare runini mu ntsinzi z’ikipe

Sogonya asanga intsinzi iri kugaragara muri Kirehe FC ikwiye kwitirirwa cyane cyane komite ku kazi igaragaza.

Ati“ Nta kintu abakinnyi basaba ngo bakibure, izi ntsinzi tumaze kubona z’amanota icyenda njye ndazikesha komite, turi mu ba mbere n’ubwo twatsinzwe umukino umwe na Sunrise FC, ni amahirwe make twagize ntacyo twaburanye komite, ndayishima na staff y’abatoza, abakinnyi ndetse n’abafana bakomeje kutuba hafi”.

Umutoza arashimira Abayobozi b'ikipe bakomeje kuyiba hafi
Umutoza arashimira Abayobozi b’ikipe bakomeje kuyiba hafi

Ku mukino wabereye i Kirehe wahuje Kirehe FC na Etincelles FC kuri uyu wa 05 Ugushyingo, Kirehe FC ni yo yafunguye izamu ku munota wa 30 w’umukino.
Ni nyuma yo guhererekanya neza umupira Kagabo Ismi aboneza umupira mu izamu rya Etincelles, igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Kirehe FC ku busa bwa Etincelles.

Abakinnyi ba Kirehe bakomeje kwihagararaho iwabo, aha bari barangije igice mbere na Etincelles ari 1-1
Abakinnyi ba Kirehe bakomeje kwihagararaho iwabo, aha bari barangije igice mbere na Etincelles ari 1-1

Etincelles yatangiranye igice cya kabiri ishyaka ryinshi ishaka kwishyura biranayihira Kambale Salita Gentil Rutahizamu wa Etincelles atsinda igitego ku munota wa gatatu w’igice cya kabiri.

Ibyishimo bya Etincelles ntibyatinze kuko ku munota wa cyenda w’igice cya kabiri Kirehe FC yabonye koruneri, Kapiteni wayo Ndikumasabo Ibrahim aboneza umupira mu rushundura , umukino urangira ari ibitego 2 bya Kirehe FC kuri 1 cya Etincelles.

Abafana ba Kirehe nyuma y'intsinzi bahita birukira mu kibuga
Abafana ba Kirehe nyuma y’intsinzi bahita birukira mu kibuga

Kirehe FC yatsinze imikino itatu mu mikino ine imaze gukina, umukino wa mbere yatsinze Musanze FC 1-0, itsindwa na Sunrise FC 0-1, itsinda Pepiniere FC 1-0, itsinda kandi Etincelles FC 2-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Team tacu tuyiri inyuma, kd irimo kubizamo neza
tubonereho no gushimira abayobozi bayo mukomereze aho. big up our team!!!

Furaha yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

kabisa kirehe f c ikomerezaho tubifurije insinzi no kuyindi mikino kabsa

ishimwe ildephonse yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

Ndabona iyokipe irikubizamoneza nikomerezaho ndayishyigikiye ikipe niyacu tuyirinyuma

marius yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka