Imibereho ya Sunrise isuzuguza Akarere ka Nyagatare - Cassa Mbungo

Cassa Mbungo André umutoza wa Sunrise avuga ko imibereho y’ikipe idahesha icyubahiro Akarere ka Nyagatare.

Yabitangaje nyuma y’umukino batsinzwemo na Kiyovu Sport ibitego 2 kuri 1 ku wa 30 Mata.

Ni umukino Sunrise yabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu mu gice cya mbere iza no kubonamo igitego igice cya mbere kigiye kurangira, igice cya 2 ariko Kiyovu yaje ishaka gutsinda ndetse irusha Sunrise bigaragara, bituma yibonera ibitego byayo 2.

Cassa Mbungo Andre umutoza wa Sunrise avuga ko babuze amahirwe kandi ibyo ari ibisanzwe mu mupira w’amaguru.

Ikipe ya Sunrise iheruka gutsindirwa mu rugo na Kiyovu
Ikipe ya Sunrise iheruka gutsindirwa mu rugo na Kiyovu

Uyu mutoza ariko nanone yavuze ko imibereho y’ikipe na yo ishobora gutuma umusaruro uba muke kandi bisuzuguje Akarere ka Nyagatare.

Ati “ Ibyinshi mwebwe murabizi imibereho mbese uko tubayeho murabizi sinabisubiramo, gusa imibereho ya Sunrise ntihesha agaciro Akarere ka Nyagatare.”

Ikipe ya Sunrise biravugwa ko imibereho itayoroheye, ndetse ngo n'abakinnyi baraburara
Ikipe ya Sunrise biravugwa ko imibereho itayoroheye, ndetse ngo n’abakinnyi baraburara

Rebero Emmanuel umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Sunrise avuga ko nyuma y’umukino komite nyobozi yaganirije abakinnyi n’abatoza ndetse n’ibibazo bihari birakemurwa.

Agira ati “ Ibibazo byari bihari rwose ariko twabikemuye, ni udukosa twa bamwe ntabwo byari ibikomeye n’ubwo byagiraga ingaruka ku bakinnyi.”
Rebero yemeza ko ibibazo by’imishahara iki cyumweru kirangira abakinnyi babonye amafaranga yabo nk’uko ubuyobozi bw’akarere bwabubijeje.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today batifuje ko amazina yabo atangazwa bemeza ko uretse kuba abakinnyi bamaze amezi 3 badahembwa ntibabona n’agahimbazamusyi k’umukino ( Primes). Ikibazo gikomeye ariko ngo ni uko abakinnyi barara ubusa.

Bagira bati “ Aba bahungu ntako batagira, barakina bagira ikinyabupfura pe, ibaze umuntu waburaye, utarya wamubaza umusaruro gute? Akarere ni kavuge ko ikipe ari iyako cyangwa ari iy’umuntu ku giti cye!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka