Ikipe ya Ethiopia ngo izanye intego yo gusezerera Amavubi

Nyuma yo gutsindirwa n’Amavubi muri Ethiopia mu mukino ubanza, ikipe ya Ethiopia yasesekaye i Kigali ifite intego yo gutsinda Amavubi.

Ikipe ya Ethiopia ubwo yasesekaraga ku kibuga cy'i Ndege cya Kanombe
Ikipe ya Ethiopia ubwo yasesekaraga ku kibuga cy’i Ndege cya Kanombe

Iyo kipe y’umupira w’amaguru yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2017, ije gukina n’Amavubi umukino wo kwishyura hashakwa itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN.

Iyo kipe yatsindiwe iwayo n’Amavubi ibitego 3-2. Umukono wo kwishyura uzaba ku cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017.

Ubuyobozi bwayo bukaba bwatangarije itangazamakuru ko bazanye intego yo gusezerera u Rwanda mu rugo; nkuko byatangajwe na Kemal Zerihun Shengeta umuyobozi w’abagize itsinda riturutse muri Ethiopia (Head Of Delegation).

Agira ati “Ubushize twatsindiwe iwacu 3-2 kubera amakosa atatu akomeye twakoze ariko ayo makosa ntazongera, twiteguye gutsinda u Rwanda tunabone itike.”

Umutoza wa Ethiopia
Umutoza wa Ethiopia

Ethiopia igiye gukina n’u Rwanda niramuka ibonye itike yo gukina imikino nyafurika ihuza ibihugu bikinisha abakina imbere mu gihugu, izaba iryitabiriye ku nshuro ya gatatu, nyuma yo kuryitabira muri 2014 na 2016.

U Rwanda narwo nirubona iyo tike ruzaba ruyibone ku nshuro ya gatatu, muri 2011 no muri 2016 ubwo rwakiraga iri rushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Aba Bantu bazanye gahunda imeze gutya bitwaje iki? ESE Amavubiyo aho yakoze amakosa ntiyahabonye?!!!. Gusa reaction yajye nkurikije uko umukino ubanza wagenze, Rwanda 0-0 Ethiopia.

Hakizimana Vidic yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

Ethiopie tuzayitsinda 2-0

Kabengera yanditse ku itariki ya: 11-11-2017  →  Musubize

Icyonzicyo kuberimana Amavubi azatsinda tubarinyuma turabizeye Tuzabona itike murakoze turabakurikiye!

Michael jackson yanditse ku itariki ya: 11-11-2017  →  Musubize

Ethiopia tuzayinyagira.ndabwoba

Alias toto yanditse ku itariki ya: 11-11-2017  →  Musubize

amavubi azabikora 2-1 kdi tubarinyuma abahungu bacu

ngoboka j nepo yanditse ku itariki ya: 10-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka