Ikipe ya APR Fc itsindiye Bugesera iwayo mu gikombe cy’Amahoro

APR iteye intambwe igana muri 1/2 nyuma yo gutsindira Bugesera i Nyamata ibitego 2-0

Imbere y’abafana bayo, ikipe ya Bugesera itsinzwe na APR Fc, mu mukino wagaragayemo guhangana cyane mu kibuga.

Imbere y’abafana bayo, ikipe ya Bugesera itsinzwe na APR Fc, mu mukino wagaragayemo guhangana cyane mu kibuga.

Ikipe ya APR Fc ni yo yafunguye amazamu mu gice cya mbere, nyuma y’aho Muhire Anicet uzwi nka Gasongo yari akoreye ikosa Nshuti Innocent mu rubuga rw’amahina, Gasongo ahabwa ikarita y’umutuku, maze Djihad Bizimana ahita ayinjiza neza.

Umutoza Kanyankore wa Bugesera yaje guhita akuramo Iradukunda Bertrand maze yinjizamo Rucogoza Aimable Mambo, igice cya mbere kiza kurangira bikiri igitego 1-0.

Kwizera Olivier wahoze muri APR Fc wagerageje kwitwara neza ariko aza gutsindwa ibitego bibiri
Kwizera Olivier wahoze muri APR Fc wagerageje kwitwara neza ariko aza gutsindwa ibitego bibiri

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Jimmy Mulisa yakuyemo Sibomana Patrick yinjizamo Issa Bigirimana ngo akomeze ubusatirizi.

Ikipe ya APR Fc yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 54 w’umukino gitsinzwe na Nshuti Innoent ku mupira yari ahawe neza na Bizimana Djihad, umukino urangira ari ibitego 2-0.

Bishimira igitego cya Nshuti Innocent
Bishimira igitego cya Nshuti Innocent

Mu wundi mukino wabereye i Nyamagabe, ikipe y’Amagaju yanganyije na As Kigali igitego 1-1, ibitego byatsinzwe na Rodrigue Murengezi ku ruhande rwa As Kigali, naho Bizimana Noël atsindira Amagaju.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Bugesera: Kwizera Olivier,Uwacu Jean Bosco,Mugabo Ismael, Turatsinze Hertier, Muhire Anicet(Gasongo), Nzabanita David, Iradukunda Bertrand, Bigirimana Shaban, Ikecukwu Samson, Ssentongo Faruk, Guindo Abdallah

Bugesera yabanje mu kibuga
Bugesera yabanje mu kibuga

APR FC: Kimenyi Yves, Ngabo Albert, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Sibomana Patrikc Nshuti Innocent

Abakinnyi 11 ba APR Fc babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba APR Fc babanje mu kibuga

Amafoto kuri uyu mukino

Ngabo Albert Kapiteni wa APR Fc arengura umupira
Ngabo Albert Kapiteni wa APR Fc arengura umupira
Hakizimana Muhadjili wa APR Fc
Hakizimana Muhadjili wa APR Fc
Sekamana Maxime wabanje ku ntebe y'abasimbura yishyushya
Sekamana Maxime wabanje ku ntebe y’abasimbura yishyushya
Itsinda rya APR Fc riba rishyushya abafana kuri Stade
Itsinda rya APR Fc riba rishyushya abafana kuri Stade
Bavuza inzumbeti ngo batere abakinnyi akanyabugabo
Bavuza inzumbeti ngo batere abakinnyi akanyabugabo
Mukunzi Yannick na Bigirimana Issa
Mukunzi Yannick na Bigirimana Issa

Amafoto: Sesonga Junior

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka