Ikipe y’Ingabo z’igihugu yanyagiye iy’abanyamakuru 3-1 (Amafoto)

Ikipe y’Ingabo z’iguhugu (RDF) yo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama yatsinze ikipe y’abanyamakuru bo mu Ntara y’amajyaruguru ibitego 3 kuri 1.

Ikipe y'ingabo z'Igihugu yatahanye intsinzi y'ibitego bitatu
Ikipe y’ingabo z’Igihugu yatahanye intsinzi y’ibitego bitatu

Uwo mukino wa gicuti, w’mupira w’amaguru, wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Nyakinama, i Musanze, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016.

Ni umukino wari urimo ishyaka ryinshi. Ikipe y’ingabo z’Igihugu yasatiriye cyane ikipe y’abanyamakuru.

Igice cya mbere cy’uwo mukino cyarangiye Ikipe y’ingabo z’Igihugu itsinze ibitego 2 ku busa bw’abanyamakuru.

Mu gice cya kabiri ibintu byaje guhinduka abanyamakuru babona igiteko kimwe ariko baboneza ingabo nazo zibona ikindi gitego, nuko umukino urangira ari ibitego 3 kuri 1 cy’abanyamakuru.

Nyuma y’uwo mukino amakipe yombi yishimiye ko uwu mukino wageze ku ntego yawo y’ubusabane bwari bugamijwe.

Ikipe y'abanyamakuru batandukanye bakorera mu Ntara y'Amajyaruguru yabanje mu kibuga
Ikipe y’abanyamakuru batandukanye bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru yabanje mu kibuga

Lt Col Richard Karasira wavuze mu izina ry’ikipe y’Ingabo z’igihugu yo mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama yavuze ko kugirana ubusabane n’abanyamakuru ari ibintu bishimiye.

Agira ati “Abanyamakuru basanzwe baza muri iki kigo twabatumiye bari mu kazi kabo ko gutara amakuru bakerekerwa aho banyura none abasirikare baberekeraga nibo bahuriye mu mukino w’ubusabane.”

Eric Mugwaneza, wavuze mu izina ry’Abanyamakuru yatangaje ko umukino wahuje ingabo n’abanyamakuru bo mu Ntara y’Amajyaruguru watumye n’abanyamakuru ubwabo bahura kuko bamwe muri bo batari baziranye.

Agira ati “Nyuma yo kuba muri abasirikare mwabaye n’abahuza hagati yacu kuko natwe ubwacu hari abo twahuriye muri uyu mukino tukamenyana.”

Wari umukino wa gicuti ariko ugaragaramo ishyaka ryinshi
Wari umukino wa gicuti ariko ugaragaramo ishyaka ryinshi

Abanyamakuru bo mu Ntara y’Amajyaruguru basabye uwo mukino wa gicuti n’ingabo z’Igihugu mu rwego rwo kwishimira umubano mwiza bafitanye kandi bifuza ko wakomeza.

Andi mafoto y’umukino

Abantu banyuranye mu nkengero z'Ikibuga bari baje gufana
Abantu banyuranye mu nkengero z’Ikibuga bari baje gufana
Umunyamakuru Uwimana Emmanuel wa RBA niwe wari umunyezamu w'ikipe y'abanyamakuru
Umunyamakuru Uwimana Emmanuel wa RBA niwe wari umunyezamu w’ikipe y’abanyamakuru
Ikipe y'ingabo z'igihugu i Nyakinama zari zambaye hejuru umutuku naho iy'abanyakuru yambaye hejuru orange
Ikipe y’ingabo z’igihugu i Nyakinama zari zambaye hejuru umutuku naho iy’abanyakuru yambaye hejuru orange
Nyuma y'umukino hakurikiyeho ubusabane
Nyuma y’umukino hakurikiyeho ubusabane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibibintu nibyizacyne nabandi bakorera muzindi services barebereho bakineimikino nkiyi kkoyubaka ubushuti mubantu!

Ntirenganya Patrick yanditse ku itariki ya: 15-11-2016  →  Musubize

Nukuri Uwo Mukino Wahuje Ingabo Za RDF Nabanyamakuru Warushimishije Cyane Uryoheye Ijisho Twarishimye Cyane Turanasabana Mbega Byari Ibyishimo Gusa Ntiwareba

Ivan yanditse ku itariki ya: 15-11-2016  →  Musubize

bikorwe no mu karere kanjye mvukamo ka Huye kandi na Mayor wacu nkunda .Kagame azitegereze ashakire uturere twose aba mayors bameze nka Kayiranga Muzuka Eugène cg nkuko Jean de Dieu Mucyo yari ameze .Imana ihe umugisha Huye,mayor wayo,Kagame,n’Urwanda in general

Viateur yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

nkunda urwanda ariko iyo numvishije ko abantu runaka bahuye mu mukino runaka mdishimye kuko ni ikintu cyiza.gikomeza umubano n’urukundo.Ngabo zacu,police yacu ndabakunda kuko nabonye mutandukanye nabo mu gihugu ndimo .muriyubaha pe

Viateur yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

uyu mukino wingabo zigihugu RDF na banyamakuru waruryoshye kbsa kuko twawukurikiye kuri radio musanze live birashimishije cyane bravo ku bateguye uyu mukino

Didier yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka