Ikipe y’igihugu y’abagore yahigiye kwegukana CECAFA 2018 (Video)

Amavubi y’abagore akomeje imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo bitegura imikino ya CECAFA y’abagore izabera hano mu Rwanda.

Imyitozo y'Amavubi b'abagore irarimbanyije
Imyitozo y’Amavubi b’abagore irarimbanyije

Ikipe itozwa na Kayiranga Baptiste yatangiye imyitozo ku wa kabiri 10 Nyakanga 2018 n’ubwo itagenze neza nk’uko umutoza yabyifuzaga.

Nubwo hasigaye iminsi micye ngo amarushanwa atangire ku itariki 19 kugeza 27 Nyakanga 2018, kuri Stade ya Kigali, Capitaine w’Amavubi(Abagore) Nibagwire Sifa Gloria avuga ko abona Amavubi yakwegukana igikombe cya CECAFA 2018.

Aganira na Kigalitoday, Nibagwire yatangaje ko imyiteguro babateganirije biteguye kuyibyaza umusaruro kugira ngo bazashimishe Abanyarwanda.

Yagize ati “Abanyarwanda ntibagire igihunga cyangwa se ngo badutakarize icyizere ahubwo bakitugirire kuko tuzakora icyo dushoboye. Bazaze badushyigikire ubundi natwe intego yacu ni ugutwara igikombe cya CECAFA.”

Umutoza Kayiranga Baptiste yahamagaye abakinnyi 24 bakomeje imyitozo kugera kuri 18 Nyakanga 2018.

Igikombe giheruka cya CECAFA y’abagore cyatwawe na Tanzaniya nyuma yo gutsinda Kenya mu marushanwa yabereye muri gihugu cya Uganda.

Gahunda y’imikino y’Amavubi

 U Rwanda ruzakina na Tanzaniya (tariki 18 nyakanga 2018)
 U Rwanda ruzakina na Ethiopia (tariki 23 nyakanga 2018)
 U Rwanda ruzakina na Uganda (tariki 25 nyakanga 2018)
 U Rwanda ruzakina na Kenya (tariki 27 nyakanga 2018)

Reba video y’uko imyitozo yifashe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka