Ikipe Etoile de l’Est yagenewe izindi miliyoni 15

Akarere ka Ngoma gatangaza ko kagiye kongera miliyoni 15 ku nkunga kageneraga ikipe yako Etoile de l’Est yo mukiciro cyakabiri.

Ikipe Etoile de l'Est itegereje ko ikibuga yemerewe cyubakwa iracyakinira ku kidatunganyije
Ikipe Etoile de l’Est itegereje ko ikibuga yemerewe cyubakwa iracyakinira ku kidatunganyije

Iyi kipe ubusanzwe yahabwaga miliyoni 10 yo gukoresha muri shampiyona,none igiye kujya ihabwa miliyoni 25 muri shampiyona imwe.

Ni nyuma y’uko ikipe y’intara y’Iburasirazuba yajyaga ihabwa aya mafaranga, igizwe ikipe y’akarere ka Nyagatare gusa, aya mafaranga ikaba itazongera kuyahabwa.

Umunyamabanga mukuru wa Etoile de l’Est Jean Bosco Rutagengwa,avuga ko bigeye kubafasha kuko ubushobozi buke bwari imbogamizi yo kujya mu kiciro cya kabiri.

Yagize ati”Ikipe kugirango ikomere ni amafaranga,turumva tugiye gukora ibishoboka byose iyi kipe ikajya mu cyiciro cya mbere.”

Rutagengwa avuga ko bafite amafaranga babasha kugura abakinnyi bakomeye,kandi abakinnyi bakabaho mu buzima bwiza, bakabasha gutanga umusaruro.

Avuga ko zimwe mu mbogamizi bagifite ari ugutinda kw’aya mafaranga bemererwa n’akarere aho shampiyona ubu yatangiye nta faranga na rimwe bahawe.

Kugera ubu ngo batunzwe n’ubushobozi bw’abafana b’iyi kipe.

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ngoma,Banamwana Bernard,we avuga ko hakwiye amavugurura muri komite y’iyi kipe kugirango ayo mafaranga azarusheho gutanga umusaruro.

Nambaje Aphrodise,umuyobozi w’akarere ka Ngoma avuga ko icyuko iyobowe atabitindaho kuko ababonamo ubwitange bukomeye kugera aho hari n’abagurishaga amatungo ngo ibashe gukomeza.

Ati”Ntabwo nyishinja kuyoborwa nabi kuko iyo iza kuba iyobowe nabi iba itakiriho,hari n’abayiyoboye batanga inka zabo.
Turanatekereza no kurenzaho kugirango twubake ikipe ikomeye.”

Ikipe ya Etoile de l’Est mu mwaka wa shampiyona ushize,kuri tike yo kujya mu cyiciro cya mbere yaviriyemo mukino wa nyuma.

Yakuwemo n’ikipe ya Kirehe FC ubu iri mu kiciro cya mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Imana ikwiye gutabara iyi kipe si iyo guhera mu

cyiciro cya kabiri dukurikije amateka yayo

Donat yanditse ku itariki ya: 2-12-2016  →  Musubize

nibyiza akarere nikabinshyiremo imbaraga maze eqwipe izamuke ikimbabaza nukuntu igira abakunzi benshi,

gasore yanditse ku itariki ya: 1-12-2016  →  Musubize

rwose ikipe yacu ikwiye gushyigikirwa kugirango ijye muri 1ere div.bityo stade yacu twemerewe na HE izuzure dufite ikipe izatuzanira n’anadi makipe akomeye.
ubwo ubuyobozi bubishyigikiye bizacamo

bosco yanditse ku itariki ya: 28-11-2016  →  Musubize

oooohh mbega byiza ikipe yacu ubunza igiye gukomera KBS nkeka icyabuze ubwo kirehe yayikuragamo icyabuze nicyo courage kumuyozi wakarere ndetse nuwikipe bwana kalisa

aloys yanditse ku itariki ya: 27-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka