Ikiganiro kirambuye-Inzozi za Katawuti wahoze akinira Amavubi

Umutoza wungirije mu ikipe ya Musanze Ndikumana Hamad wamenyekanye cyane ku izina rya Katawuti akinira Ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, aratangaza ko kugira ngo azabe umutoza ukomeye cyane bimusaba gukora cyane

Ndikumana Katawuti umaze igihe kitageze ku mwaka yinjiye mu mwuga w’ubutoza kuko yatangiranye n’umwaka w’imikino wa 2016-2017 yungirije mu ikipe ya Musanze Fc Habimana Sostene banakinanye atangaza ko hari byinshi amaze kumwungukiraho ariko akaba ngo ashaka kugera ku rwego rwo hejuru.

Ngo yifuzaga gutangira gutoza afite amahugurwa yo ku mugabane w'i Burayi ariko ngo yakumiriwe n'ibyangombwa atarabona
Ngo yifuzaga gutangira gutoza afite amahugurwa yo ku mugabane w’i Burayi ariko ngo yakumiriwe n’ibyangombwa atarabona

Ndikumana Hamad Katawuti mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Umunyamakuru wa Kigali Today yatangaje ko gukora cyane no kugira ikinyabupfura aribyo ashyize imbere mu bizamufasha kugera ku rwego rwo hejuru.

Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari na Kapiteni w'Amavubi yifuza kuzaba umutoza ukomeye
Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari na Kapiteni w’Amavubi yifuza kuzaba umutoza ukomeye

Ikiganiro kirambuye

Umunyamakuru: Ndikumana Hamad bakunze kwita Katawuti umaze igihe kitageze no ku mwaka uri umutoza mu ikipe ya Musanze ni iki umaze kunguka?

Katawuti: Ntabwo ndarangiza umwaka, ni amezi make ndi kugenda mbona ubunararibonye , ubutoza ni ikintu nashakaga gukora nyuma yo gukina ndumva mu myaka iri imbere nzaba ngeze ku rundi rwego mbifashijwemo no gukora cyane ndetse n’Imana.

Umunyamakuru:Mu gihe gito umaze utoza ni iki umaze kunguka?

Katawuti: Mu byo maze kunguka icya mbere nabonye ikipe ingirira icyizere, ikindi ndi kumwe n’umutoza ufite ubunararibonye umpa umwanya wo kugaragaza icyo nshoboye ndetse akampa n’umwanya wo gusangiza abakinnyi aho nageze ku buryo nabo bazahagera cyangwa bakaharenga

Katawuti(Ibumoso) ajya inama n'abatoza bagenzi be muri Musanze
Katawuti(Ibumoso) ajya inama n’abatoza bagenzi be muri Musanze

Umunyamakuru: Ufite gahunda yo kujya gukora amahugurwa ku rwego rwo hejuru?

Katawuti: Yego ndayifite ubundi sinashakaga kwinjira mu butoza ntarahugurwa ariko kubera ko nagize ikibazo cy’ibyangombwa kuko numvaga ntifuza gukorera amahugurwa mu Rwanda cyangwa muri Afurika ariko sindabona ayo mahugurwa ariko ndizera ko shampiyona y’umwaka utaha nzaba mfite amahugurwa y’ibanze nkakomeza gushakisha ibyangombwa ku buryo nazajya i Burayi guhugurwa.

Umunyamakuru : Nk’umuntu wabaye kapiteni ukaba ubu uri umutoza tugereranyirize inshingano za kapiteni n’iz’umutoza imbere y’abakinnyi.

Katawuti: Biratandukanye kuko umutoza ashobora gusimbuza nabi ikipe bikayiviramo gutsindwa riko kapiteni we ni ukwibutsa abakinnyi bagenzi bawe kugira ubushake kugira ngo mugere ku ntego ariko umutoza we aba afite abantu benshi bamuhanze amaso kuba umutoza byo biragoye ho gato.

Katawuti n'ubwo ari umutoza wungirije anyuzamo agatanga inama ku bakinnyi, kimwe mu byo ashimira Sosthene
Katawuti n’ubwo ari umutoza wungirije anyuzamo agatanga inama ku bakinnyi, kimwe mu byo ashimira Sosthene

Umunyamakuru: Ugikina warangizaga umukino wowe na bagenzi bawe mwaba mwatsinze cyangwa mwatsinzwe byagendaga bite? aho ubereye umutoza bwo ubigenza ute?

Katawuti: Njyewe ibyo nakoraga nk’umukinnyi ni nabyo nkora nk’umutoza kuko iyo twatsindwaga sinasinziraga nararaga nibaza aho byapfiriye nkareba niba hari uruhare rukomeye nagize mu gutsindwa kugira ngo nzikosore, n’ubu rero nabwo iyo twatsinzwe ndara ntekereza aho njye na mugenzi wanjye tutakoze neza.

Iyo twatsindaga rero nabwo twarishimaga na bagenzi banjye n’ubu nk’umutoza iyo dutsinze twishimana n’abakinnyi ariko ntitwishime ngo duhereyo tukibuka ko tugomba gukomeza gukora.

Umunyamakuru: Mu kibuga ugikina wahuye n’abasifuzi batandukanye uri umukinnyi usanzwe cyangwa kapiteni uko wabavugishaga niko ubavugisha n’ubu?
Katawuti: Ntaho bitandukaniye kuko umusifuzi uramuvugisha kandi nawe aba abizi waba umukinnyi cyangwa umutoza icyangombwa ni uko umubwira neza ikibi ni uko wamutuka, njyewe rero sinaranzwe no kubwira nabi abasifuzi.

Umunyamakuru: Ese ko tubona abakinnyi batinya abasifuzi ugikina watinyaga abasifuzi nawe? ese ubu nk’umutoza nabwo urabatinya?

Katawuti: Mu buzima bwanjye nk’umukinnyi n’ubu nk’umutoza ijambo gutinya ntabwo nigeze ndiha agaciro gusa ndubaha sintinya n’ubu niko bimeze gusa icyo ntekereza nkibwira umusifuzi kandi mu buryo bwiza.

Umunyamakuru: Ugikina wahawe amakarita atukura angahe? ese kuva watangira gutoza wari wagirana ibibazo n’umusifuzi ku buryo yaguhana?

Katawuti: Mu myaka isaga 25 namaze nkina ndumva ntarabonye amakarita atukura arenga 5 harimo iyo nibuka mu mwaka wanjye wa mbere muri Rayon Sports ubwo nakubitaga umukinnyi wa Kiyovu Bagumaho Amiss, n’izindi zitarenga 4 nabonye nkikina mu Bubiligi no muri Chypre.

Umunyamakuru: Iyo ugereranyije n’imyaka wakinnye urumva uzakomeza kwihangana ntugirane ibibazo n’abasifuzi?

Katawuti: Nakubwiye ko nshaka kugera ku rwego rwo hejuru kandi ntiwarugeraho ugirana ibibazo n’abantu muhurira mu butoza, imyitwaire myiza rero nzayikomeza niyo izamfasha kugera ku ntego yanjye no gukora cyane.

Umunyamakuru:Ni nde mutoza wagufashije cyane mu mwuga wawe uri umukinnyi?

Katawuti:Umutoza Raoul Shungu niwe mutoza twabanye igihe kinni kandi ni nawe wamfashije kugera ku rwego nagezeho nkagera n’aho njya ku mugabane w’Uburayi.

Umunyamakuru:Ni nde mutoza ku isi ukunda?

Katawuti:N’ubwo yasezeye ariko Sir Alex Furguson sinzamwibagirwa yari umutoza nkunda kurusha abandi bose ariko ubu hari ba Jose Mourinho,Pep Guardiola n’abandi nka Wenger n’ubwo muri iyi minsi atari mu bihe byiza na bo mbona ari abahanga.

Katawuti agira umwanya nawe wo kunganira Umutoza mukuru agira abakinnyi inama
Katawuti agira umwanya nawe wo kunganira Umutoza mukuru agira abakinnyi inama

Umunyamakuru:Katawuti murakoze cyane kandi uzagire amahirwe masa.
Katawuti:Ndagushimiye nawe akazi keza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka