Ikibuga cya Nyagisenyi na Nyagatare byemerewe kwakira Shampiona

Nyuma y’iminsi ikibuga cy’ikipe y’Amagaju, Sunrise na Gicumbi Fc bihagaritswe mu kwakira Shampiona, ubu Ferwafa yamaze kwemerera Amagaju na Sunrise kwakirira ku bibuga byayo

Nyuma yo gusura ibi bibuga inshuro zigera kuri eshatu, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemerera ikipe y’Amagaju kwakirira i Nyagisenyi, ndetse na Sunrise ikakirira i Nyagatare imikino yose ya Shampiona isigaye, naho Gicumbi ikomeza kwangirwa kwakirira iwayo kugeza igihe izakemurira ibyo yasabwe nk’uko Ferwafa yabitangaje.

Amagaju agiye kongera kwakirira imikino yayo kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe
Amagaju agiye kongera kwakirira imikino yayo kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe

Ikipe ya Sunrise yari yaramaze gusabwa kwakirira imikino yayo kuri Stade ya Kicukiro aho ndetse kuri iki cyumweru yagombaga kuhakirira Marines, naho Amagaju nayo akakirira ikipe ya Police i Huye, ubu aya makipe yombi yahawe uburenganzira bwo kwakirira iyi mikino iwayo.

Ikibuga cy'i Nyagatare cyari cyanenzwe, gusa ubu ngo cyaravuguruwe
Ikibuga cy’i Nyagatare cyari cyanenzwe, gusa ubu ngo cyaravuguruwe
Abafana ba Gicumbi ntibarakomorerwa ngo bakomeza kwakira ibihangange mu rugo, banashyigikira yabo iwabo
Abafana ba Gicumbi ntibarakomorerwa ngo bakomeza kwakira ibihangange mu rugo, banashyigikira yabo iwabo

Uko umunsi wa Gatatu wa Shampiona uteye

Ku wa Gatanu Taliki 28 Ukwakira 2016
APR Fc vs Mukura VS (Stade de Kigali, 18:00)

Ku wa Gatandatu Taliki ya 29 Ukwakira 2016

Bugesera Fc vs Espoir Fc (Bugesera, 15:30)
SC Kiyovu vs Gicumbi Fc (Mumena, 15:30)
Pepiniere Fc vs Kirehe Fc (Ruyenzi, 15:30)

Ku cyumweru Taliki 30 Ukwakira 2016

Sunrise Fc vs Marines Fc (Nyagatare, 15:30)
Etincelles vs Musanze Fc (Umuganda, 15:30)
Amagaju Fc vs Police Fc (Nyagisenyi, 15:30)
Rayon Sports vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15:30)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njye mfite ikifuzo kuri stade ya nyagisenyi? mbasaba ko mwakoresha ubushishozi kuri kiriya kibuga kuko federation ifashije akarere ka nymgbe mbabwrje ukuri ko hava ikibuga mpuzamahanga kndi cy’ ikitegerezo?kiri mukibanza kiza cyane.

KUBWIMANA JEAN BOSCO yanditse ku itariki ya: 29-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka