Igikombe cy’intwari: Rayon Sports izahera kuri Police Fc

Mu gikombe cyahariwe kwizihiza umunsi w’intwari, Rayon Sports izatangira ikina na Police Fc, mu gihe APR izakina na AS Kigali

Guhera tariki 23 Mutarama 2018, amakipe yaje mu myanya ine ya mbere muri Shampiona ishize aratangira irushanwa ryitiriwe intwari, aho ikipe izaryegukana izahabwa Milioni 3Frws, iya kabir igahabwa Milioni 2Frws, naho iya gatatu igahabwa Milioni 1.5Frws.

Police na Rayon Sports zigiye kongera guhuria mu gikombe cy'intwari, ubwo baheruka gukina Rayon Sports yatsinze Police 1-0
Police na Rayon Sports zigiye kongera guhuria mu gikombe cy’intwari, ubwo baheruka gukina Rayon Sports yatsinze Police 1-0

Iri rushanwa rizatangira ubwo ikipe y’igihugu AMavubi izaba iri gukina imikino ya CHAN, aho n’ubundi aya makipe ari nayo afite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu, buri kipe ikazahabwa Milioni ebyiri zo kwitegura iri rushanwa.

APR Fc umwaka ushize ni yo yari yegukanye iki gikombe
APR Fc umwaka ushize ni yo yari yegukanye iki gikombe

Uko amakipe azahura nk’uko tubikesha urubuga rwa Ferwafa

Tariki 23/01/2018

Rayon Sports vs Police FC
APR FC vs AS Kigali

Tariki 27/01/2018

APR FC vs Police FC
AS Kigali vs Rayon Sports

Tariki 01/02/2018
Police FC vs AS Kigali
Rayon Sports vs APR FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndabona rwose cyino gikombe ari icya rayon sport, kuko icyimerita kd urabona ko igicyeneye nimbaraga.

nahimana jean marie David yanditse ku itariki ya: 27-01-2018  →  Musubize

Rayon sport turayishyigikiye izabikora

Mauricious yanditse ku itariki ya: 9-01-2018  →  Musubize

Kigalitoday dukunda mbanje kubifuriza umwaka mwiza wa 2018 .
mutuvuganire rero ino mikino izanyure Kuri TV zacu RTV,TV1 tv10.....
muraba mukoze.

Nkundimana yanditse ku itariki ya: 5-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka