Ibyaranze Week-End: Intare na Muhanga mu cyiciro cya mbere, Bakame n’imikino yo Kwibuka

Impera z’iki cyumweru zaranzwe n’imikino itandukanye, aho Intare na Muhanga zagarutse mu cyiciro cya mbere, hanakinwa imikino yo kwibuka Abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Police HC na GS APPEGA zegukanye ibikombe byo kwibuka muri Handball

JPEG - 268.2 kb
APR Hc na Police Hc mu mukino wa nyuma

Ni irushanwa ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu ribera ku bibuga bay Stade Amahoro ndetse na Kimiasagara, rikaba ryari ryitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda ndetse na Uganda.

JPEG - 259.7 kb
Police Handball Club yegukanye igikombe

Ku mukino wa nyuma mu bagore hahuriye GS APPEGA na ES Kirambo, umukino waje kurangira GS APPEGA ariyo yegukanye igikombe, nyuma yo gutsinda AS Kirambo ibitego 29-26, naho mu bahungu Police Hc yegukana igikombe itsinze APR Hc ibitego 29-26.

JPEG - 197.3 kb
GS APPEGA yegukanye igikombe mu bagore

Muri Tennis, Hamiss Gatete na Nancy Onya begukanye irushanwa ryo kwibuka

Ni irushanwa ryari rimaze icyumweru ribera ku bibuga biherereye muri Stade Amahoro, aho ryaje kurangira mu bagabo ryegukanywe na Hamiss Gatete watsinze Dieudonné Habiyambere amaseti 2-1(6-1, 1-6, 6-4).

Mu bagore, Nancy Onya ukomoka muri Republika iharanira Demoakarasi ya Congo yegukanye iri rushanwa atsinze Umunyarwandakazi Meganne Ingabire amaseti 2-0,(6-0, 6-2) akaba ari nawe wari waryegukanye umwaka ushize.

Intare Fc na AS Muhanga batsindiye kugaruka mu cyiciro cya mbere

Muri Shampiona y’icyiciro cya kabiri, AS Muhanga yakatishije itike nyuma yo kunganya na SORWATHE igitego 1-1, mu gihe mu mukino ubanza AS Muhanga yari yatsinze ku bitego 3-0, bituma ihita igaruka mu cyiciro cya mbere.

JPEG - 182.8 kb
AS Muhanga yasezereye SORWATHE, ibona itike yo kugaruka mu cyiciro cya mbere (Ifoto:Ruhagoyacu)

Ikipe y’Intare nayo yakatishije itike yo kuzamuka nyuma yo gusezerera Pepiniere, aho mu mukino wo kwishyura yayitsinze ibitego 2-0, mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yangayije ubusa ku busa.

Rwanda Revenue na Gisagara begukanye Shampiona ya Volleyball

Mu mikino isoza SHampiona izwi nka Playoffs, ikipe ya Rwanda Revenue mu bagore yegukanye igikombe cya Shampiona, nyuma yo gutsinda APR Vc imikino ibiri yasabwaga aho umukino wa kabiri bawutsinze bigoranye ku maseti 3-2.

Mu bagabo, ikipe ya Gisagara nayo yegukanye igikombe, nyuma yo gutsinda REG imikino ibiri, aho umukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatandatu, Gisagara Vc itsinda REG amaseti 3-0 (25-16, 25-18 na 25-23).

Bakame yahagaitswe burundu muri Rayon Sports

Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari umunyezamu wa mbere akaba na Kapiteni wa Rayon Sports, yamaze guhagarikwa n’iyi kipe ashinjwa kugambanira ikipe, bikaba byemerejwe mu nama y’inteko rusange yahuje abanyamuryango ba Rayon Sports muri iki cyumweru.

Muri Komite Olempike, Sharangabo Alexis yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru

Kuri uyu wa Gatandatu muri Komite Olempike y’u Rwanda hatowe Umunyamabanga mukuru mushya, akaba ari Sharangabo Alexis watorewe gusimbura Bizimana Dominique uheruka kwegura mu minsi ishize.

JPEG - 85.6 kb
Sharangabo Alexis watorewe kuba Umunyamabanga mukuru
JPEG - 71 kb
Yahise anarahirira inshingano nshya yatorewe
JPEG - 136.1 kb
Abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino itandukanye bari bitabiriye inama
PROMOTED STORIES

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka