Ibihembo ku gikombe cy’umunsi w’intwari byakubwe kabiri

Amakipe ane yabaye aya mbere muri Shampiona ishize, agiye guhatanira igikombe cy’intwari kizatangira tariki 23/01/2018

Mu mwaka ushize ubwo hakinwaga igikombe cy’umunsi w’intwari, APR Fc ubwo yakegukanaga itsinze Rayon Sports igitego 1-0, yaje guhabwa igikombe ndetse na Milioni 3 Frws.

APR Fc niyo yari yegukanye iki gikombe umwaka ushize, inahabwa Milioni 3Frws
APR Fc niyo yari yegukanye iki gikombe umwaka ushize, inahabwa Milioni 3Frws

Mu gikombe cy’uyu mwaka wa 2018, ikipe izegukana igikombe izahabwa Milioni 6Frws, zikubye kabiri izari zatanzwe umwaka ushize, mu gihe iya kabiri izahabwa Milioni eshatu.

Ikipe ya gatatu izahabwa Milioni ebyiri, naho iya kane ikazahabwa Milioni imwe, mu gihe buri kipe izaba yahawe Milioni imwe yo kwitegura mbere y’uko amarushanwa atangira.

Rayon Sports yabaye iya kabiri yari yahawe Milioni 1.5Frws
Rayon Sports yabaye iya kabiri yari yahawe Milioni 1.5Frws

Uko amakipe azahura

Tariki 23/01/2018

Rayon Sports vs Police FC
APR FC vs AS Kigali

Tariki 27/01/2018

APR FC vs Police FC
AS Kigali vs Rayon Sports

Tariki 01/02/2018

Police FC vs AS Kigali
Rayon Sports vs APR FC

Amakipe nka Rayon Sports afite abakinnyi ari kugerageza azaba yemerewe kubakoresha
Amakipe nka Rayon Sports afite abakinnyi ari kugerageza azaba yemerewe kubakoresha

Mu irushanwa ry’uyu mwaka, buri mukino ikipe izatsinda izajya ibarirwa amanota atatu, zanganya zikagabana inota rimwe rimwe, nyuma hakazarebwa ikipe izasoza irushanwa ari iya mbere, hagira izinganya amanota hakarebwa umubare w’ibitego zizigamye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka