Ibihano bya FERWAFA ntibizatubuza gukina icyiciro cya kabiri dufite umurava-Perezida wa Isonga Fc

Muramira Gregoire Perezida wa "Isonga Fc" aratangaza ko kuba barafatiwe ibihano byo kutazamuka mu cyiciro cya mbere bitazabaca intege ahubwo bazakina icyiciro cya kabiri n’umurava.

Yabitangarije Kigali Today mu gihe FERWAFA yamaze gufatira ibihano iyi kipe byo kuzamara imyaka ibiri ikina mu cyiciro cya kabiri ariko itazamuka mu cya mbere, bitewe n’uko mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 yazamutse mu cyiciro cya mbere igasezera, aho yavugaga ko idafite ubushobozi bwo kugikinamo.

Isonga Fc yahawe ibihano byo kutazamuka mu cyiciro cya mbere mu gihe cy'imyaka ibiri bitewe n'uko yasezeye mu cyiciro cya mbere yari yazamutse
Isonga Fc yahawe ibihano byo kutazamuka mu cyiciro cya mbere mu gihe cy’imyaka ibiri bitewe n’uko yasezeye mu cyiciro cya mbere yari yazamutse

Perezida wa Isonga Fc Muramira avuga ko bazakina icyiciro cya kabiri nk’uko bisanzwe kandi ko ibihano bitabaca intege aho yagize ati ”Ibihano bya Ferwafa ntibizaduca intege zo gukina icyiciro cya kabiri, tuzakina nk’uko bisanzwe kandi imyitozo irakomeje icya ngombwa ni uko bataturenganije ”

Muramira Gregoire Perezida wa Isonga Fc, avuga ko batarenganijwe,ko bazakomeza gukina batazamuka mu cyiciro cya mbere
Muramira Gregoire Perezida wa Isonga Fc, avuga ko batarenganijwe,ko bazakomeza gukina batazamuka mu cyiciro cya mbere

Muramira yakomeje agira ati ”Twebwe n’ubundi intego yacu si iyo kujya guhanganira n’amakipe akomeye mu cyiciro cya mbere, intego yacu ni ukurerera u Rwanda rukazabona abakinnyi beza mu gihe kiri imbere”

Minisiteri y’umuco na siporo isanzwe ifasha iyi kipe yadutangarije ko nayo itazacibwa intege n’ibyo bihano ngo ireke gukomeza kuyitera inkunga, nk’uko byatangajwe na Bugingo Emmanuel, ushinzwe ibya siporo muri iyi Minisiteri.

Yagize ati ”Isonga ni gahunda iriho yo kuzamura impano z’abakiri bato, si nk’andi makipe asanzwe,izakomeza gufashwa rero kugira ngo bariya bana bakomeze guteza imbere impano bafite mu mupira w’amaguru ”

Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri Minisiteri y'umuco na Siporo, avuga ko nta kabuza bazakomeza gufasha Isonga Fc
Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri Minisiteri y’umuco na Siporo, avuga ko nta kabuza bazakomeza gufasha Isonga Fc

Isonga nyuma yo gusezera mu cyiciro cya mbere yari yakoreye,byahaye amahirwe Kiyovu yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri, Isonga ikaba ikomeje imyitozo yitegura shampiyona aho izatangira ku itariki ya 11 Ugushyingo 2017.

Isonga izaba iri mu itsinda rya kabiri aho izaba iri kumwe n’amakipe nka UR Fc, Rugende Fc, La Jeunesse, Intare Fc, Heroes Fc ,Vision JN, AS Muhanga ,SEC Fc, Hope Fc,United Stars

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka