Ibidasanzwe kuri Mugiraneza Jean Baptiste Miggy wujuje “imyaka 27”

Nyuma y’Umukino wahuje Rayons Sport na APR FC mu mpera z’iki cyumweru, ugasoza APR FC iyitsinze igitego kimwe ku busa, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ukinira APR yatunguwe n’abafana ba APR bamukorera isabukuru y’imyaka 27 bavuga ko amaze ku isi.

MIggy yatunguwe n'abafana ba APR FC bamwifuriza isabukuru y'imyaka 27 y'amavuko. P/Ruhagoyacu
MIggy yatunguwe n’abafana ba APR FC bamwifuriza isabukuru y’imyaka 27 y’amavuko. P/Ruhagoyacu

Uyu mukinnyi wa APR FC n’Amavubi ufite amateka akomeye muri ruhago yo mu Rwanda, mu byangombwa bye bya CAF handitsemo ko yavutse Tariki 25 Gashyantare 1991.

Gusa bamwe ntibemeranyije n’iyi myaka bashingiye ku mateka ye bagiye bumva ndetse n’ayagiye yandikwa hirya hino.

Kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda byagaragaje amakuru avuga ko Mugiraneza Jean baptiste wujuje imyaka 27, yakiniye ikipe ya Kiyovu Sport mu mwaka 2006.

Ibi bivuze ko ari we mukinnyi wa mbere muto wakinnye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kuko yayikinnye afite imyaka 15 gusa.

Mu mwaka wa 2007 Mugiraneza yerekeje mu Ikipe ya APR FC nk’uko urubuga rwa WIKIPEDIA rubigaragaza . Bivuga ko ari we wakiniye ikipe ya APR FC ari muto kuko yayikiniye afite imyaka 16 yonyine.

Miggy ni umukinnyi ugenderwaho cyane mu ikipe y'Amavubi
Miggy ni umukinnyi ugenderwaho cyane mu ikipe y’Amavubi

Hejuru y’ibyo mbere y’uko Mugiraneza Jean Baptiste yiyegurira burundu ruhago yakiniraga ikipe ya La Jeunesse FC yaje kuva mu cyiciro cya Kabiri ikajya mu cyiciro cya mbere Mugiraneza Jean Baptiste abigizemo uruhare rukomeye, nk’umwe mu bakinnyi bayo bari bakomeye.

Mu mwaka wa 2015 nyuma y’imyaka umunani akinira APR FC akanayigiriramo ibihe byiza, Mugiraneza yerekeje mu ikipe ya AZAM FC yo mu gihugu cya Tanzaniya ayimaramo imyaka ibiri.

Aya ni amwe mu mateka ya Miggy
Aya ni amwe mu mateka ya Miggy

Nyuma y’Imyaka ibiri muri AZAM FC Mugiraneza yerekeje muri Gor Mahia na yo yo muri Kenya ari nayo yavuyemo agaruka muri APR FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Hahaaaaa,NGO 27ans!!!! Yabaye 37 se!? Uyu musaza koko igihe yahereyr akina NGO afire 27?! Ni akumiro. Keretse utamuzi cg utarakuriye ku mumena niwe yabeshya. Miggy Ni generation yanjye twarakuranye Ku mumena kdi ubu bye nujuje 36ans! Keretse niba akura nk’isabune

Saido yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

MIGI,HARUNA,BAKAME,IRANZI na BOKOTA ni abasaza.Banyonze imyaka yabo kugirango amakipe atabima akazi.Erega mu magambo bavuga,nabo ubwabo barishinja.Kuko iyo bavuga abo bakinana,buri gihe baravuga ngo "baliya bana".No mu maso he biragaragara ko MIGI ari UMUSAZA.

ZAMANAI yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

wowe umucira urubanza nkande aramaze n’aho yaba25 ntibikureba uretse umudomo gusa ushinzwe kumukurikirana happy birth day our miggy

musemakweli yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

Ariko njyewe sinemeranyije nabanyamakuru bavuga ko migi yagize imyaka 27,ahubwo kereka niba ari ukwibeshya kuko niba yaratangiye gukina muri kiyovu 2006,hashize 12,ubwose yakiniraga kiyovu afite imyaka 15???kdi yari umugabo ungana gutyo angana ubu,numva ibyo kubaganyiriza imyaka byaba murwego rwo kujya gushaka umugati mumakipe yohanze,ariko mu rwanda mujye muvugisha ukuri,migi ntari munsi ya 35 ans

elias yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

Ariko abakinnyi bo mu rwanada baransetsa cyane ubwo bivuze ko yatangiye gukinira amavubi afite 15ans? kuko yatangiye kuyakinira 2006 kdi 2018 akaba afite 27ans?

FIDELE yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

Ko mperuka mbere yo kujya muri Kiyovu yarabaye umukinnyi wa la jeunesse ra! Aho ntiyaba yaratangiye gukinira la jeunesse afite 13 years!!!!

Papy yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka