Hategekimana Bonaventure Gangi yasezeye ku mupira w’amaguru

Myugariro uzwi mu Rwanda mu makipe atandukanye ubu wakiniraga ikipe ya Musanze, Hategekimana Bonaventure yamaze gusezera umupira w’amaguru nyuma y’iminsi arwaye.

Hategekimana Bonaventure yanamenyekanye cyane mu ikipe y'igihugu
Hategekimana Bonaventure yanamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu

Nk’uko yabitangarije KT Radio mu kiganiro KT Sports, yatangaje ko afashe iki cyemezo cyo gusezera umupira w’amaguru nyuma y’uburwayi yahuye nabwo bugatuma abagwa ijosi, akaba azamenya icyo azakora nyuma yo gukira no gutuza.

Yagize ati "Ni byo koko uburwayi nahuye na bwo bwari bukomeye namaze ukwezi n’igice mu bitaro, bambaze ku ijosi, byabaye ngombwa ko ntakomeza gukina, gukina nabihagaritse, ikipe ya Musanze ntacyo yamfashije, twavuganye bambwira ko tutakomezanya"

Gangi wakiniraga ikipe ya Musanze, iyi kipe ngo ntiyifuje ko bakomezanya
Gangi wakiniraga ikipe ya Musanze, iyi kipe ngo ntiyifuje ko bakomezanya

"Ubutumwa nabaha ni uko bagerageza kuba abasportifs, kuko umuntu ntabwo ahora akina umupira, kuko hari igihe kigera umubiri ugahinduka, nimara gukira no gutuza, ni bwo nzatekereza icyo nakora" Gangi aganira na KT Radio

Hategekimana Bonaventure yanakiniye ikipe ya Rayon Sports, aheruka gutangaza ko ari nayo kipe afana
Hategekimana Bonaventure yanakiniye ikipe ya Rayon Sports, aheruka gutangaza ko ari nayo kipe afana

Uyu Hategekimana Bonaventure wamenyekanye cyane ku izina rya Ganghi, ni umwe mu bakinnyi bakinnye mu makipe yose akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR Fc, Kiyovu, ATRACO Fc, anakina kandi mu yandi makipe arimo Etincelles, Marines, Espoir, Muhanga ndetse na Musanze yakiniraga kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umupira wacu uracyari kurwego ruciriritse koko umunyabigwi nka gang agasezera umupira muburyo bubabaje ubuyobozi ntacyo bwamufashije ariko nabakinnyi bacu bajye batekereza ku hazaza habo bitazajya bibagora nyuma

yves yanditse ku itariki ya: 5-02-2017  →  Musubize

ok,gangi arware ubukira turikumwe ndamusengera.ark akomeze afane rayon sport niyacu.

NZABAKIRANA VALENS yanditse ku itariki ya: 3-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka