Hakizimana Louis yatoranyijwe muri 13 bazasifura igikombe cy’Afurika

Umusifuzi umwe w’umunyarwanda ni we watoranyijwe kuzasifura igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambia, imikino ikazatangira muri uku kwezi

Hakizimana Louis wa gatatu uturutse iburyo, ni we wasifuye umukino APR iheruka gutsindamo Rayon Sports
Hakizimana Louis wa gatatu uturutse iburyo, ni we wasifuye umukino APR iheruka gutsindamo Rayon Sports

Ku rutonde rw’abasifuzi 13 bo hagati batoranyijwe bazasifura igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambia guhera ku itariki 26 Gashyantare kugeza ku itariki 12 Werurwe 2017, haragaramo umunyarwanda umwe ari we Hakizimana Louis.

Hakizimana Louis mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2016 cyatwawe na Rayon Sports
Hakizimana Louis mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2016 cyatwawe na Rayon Sports

Muri iki gikombe kizabera muri Zambia kigahuza ibihugu 8, hatoranyijwe kandi abasifuzi basifura ku ruhande 13, gusa muri aba nta munyarwanda urimo.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 8 bigabanyijwe mu matsinda akurikira:

Group A – Zambia, Guinea, Egypt, Mali
Group B – Senegal, Sudan, Cameroon, South Africa

Abasifuzi batoranyijwe bo hagati:
Ibrahim Nour El Din (Egypte), Sadok Selmi (Tunisie), Louis Hakizimana (Rwanda), Sekou Ahmed Toure (Guinea), Jackson Pavaza (Namibia), Wisdom Chewe (Zambia), Juste Ephrem Zio (Burkina Faso), Antoine Max EFFA Essouma (Cameroun), Victor Miguel De Freitas Gomes (South Africa), Herder Martins de Carvalho (Angola), Noureddine El Jaffari (Maroc), Thierry Nkurunziza (Burundi), Maguette Ndiaye (Senegal).

Abasifuzi bo ku ruhande batoranyijwe:

Sidiki Sidibe (Guinea), Sulayman Sosseh (Gambia), Mokrane Gourari (Algeria), Mothibidi Stevens Khumalo (South Africa), Moriba Diakite (Mali), Eldrick Adelaide (Seychelles), Styven Danek Moyo (Congo), Abderhamane Warr (Mauritania), Mark Ssonko (Uganda), Gilbert Cheruiyot (Kenya), Serigine Cheikh Toure (Senegal), Nabina Blaise Sebutu (RD Congo), Issa Yaya (Tchad)

Hakizimana Louis watoranyijwe nk’umusifuzi mwiza wo hagati mu mwaka w’imikino wa 2015/2016 na Ferwafa ifatanyije na Azam, ni we ukunze gusifura umukino ukomeye mu Rwanda, uhuza APR na Rayon, harimo uwo APR iheruka kuyitsinda mu gikombe cy’intwari, ndetse n’imikino ibiri umwaka ushize Rayon Sports yatsinzemo APR 4-0 na 1-0 muri Shampiyona y’igikombe cy’Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dore ishema kuri ruhago nyarwanda musaza, barangiza ngo abasifuzi bacu ni babi !!!!!! ubuse CAF umugiriye icyizere aruko aturuka mubaswa.

Mariko yanditse ku itariki ya: 3-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka