Gutsinda Rayon Sports mu minota 27 birashoboka-Jimmy Mulisa

Umutoza Jimmy Mulisa arasaba abafana ba APR Fc kuza kumushyigikira kuri uyu wa Gatatu, aho asanga uruhare rwabo rwanatuma yitwara neza mu minota 27 izabahuza na Rayon Sports.

N’ubwo we nk’umutoza atanyuzwe n’imyanzuro yafashwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Jimmy Mulisa utoza APR arahamya ko nta kidashoboka mu mupira w’amaguru, aho ku giti atangaza ko abakinnyi be bahagaze neza kandi biteguye gukina umukino uzabahuza na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu.

Umutoza Jimmy Mulisa (uri iburyo), asanga nta kidashoboka mu mupira w'amaguru
Umutoza Jimmy Mulisa (uri iburyo), asanga nta kidashoboka mu mupira w’amaguru

Ibyo yabitangaje mu kiganiro twagiranye kuri uyu wa Kabiri ubwo ikipe yasozaga imyitozo yo kwitegura iminota 27 yari isigaye ngo umukino urangire.

Yagize ati: "Ikipe iriteguye imeze neza, ejo ni ugukina match, ntabwo twemerewe gusimbuza abari bakinnye, abahari ni bo bazakina, abakinnyi barahari bose, gusa nyine ntihabura utubazo twa match, nk’abagonganye n’abandi"

APR izakina idafite Imran Nshimiyimana wahawe ikarita itukura, ariko yiteguye guhatana
APR izakina idafite Imran Nshimiyimana wahawe ikarita itukura, ariko yiteguye guhatana

Jimmy Mulisa kandi yirinze no kugira icyo avuga ku basifuzi, gusa atangaza ko hari bimwe mu byemezo bifatwa cyane ku bategura marushanwa akabyakira gutyo hamwe n’abakinnyi be

"Nk’umutoza maze kubimenyera, byatangiye ku gikombe cy’Agaciro, ngiye kumva numva ngo tugiye gukora tombola, n’ubu byabaye, ngo hiyambajwe amategeko ya FIFA, kandi aya FERWAFA arahari avuga ko tugomba gusubiramo match yose, iby’abasifuzi sinjya nkunda kubigarukaho, ariko ikinshimisha ni uko muri iyi mikino ibiri abakinnyi babasha kubyakira"

Abakinnyi ngo bameze neza kandi biteguye gukina uyu mukino
Abakinnyi ngo bameze neza kandi biteguye gukina uyu mukino

Ubwo twamubazaga niba mu minota 27 bishoboka ko ikipe ye yakwishyura, yadutangarije ko nta kidashoboka

Yasubije ati: "Kuki bidashoboka? Abafana bacu basigaye baza mu myitozo, ni ukubabwira bakaza ari benshi bakadushyigikira kuko morare yabo ishobora kugira ibyo ihindura, kuki se gutsinda bidashoboka? Birashoboka byose"

Biteganijwe ko uwo mukino wari wahagaze ugeze ku munota wa 63 ubwo umuriro waburaga kuri Stade ya Rubavu, uzasubukurwa kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi z’umugoroba, aho uzatangira Rayon Sports ifite ibitego bibiri yari yatsinze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

apr ntacyo yakora kuko barayilusha nubwonange nyifana.

payet yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

dukwiye gushyigikira jimmy nawe bizageraho atsinde INTARE tumurinyumaaaaaa

ntaganira dieudonne yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Mwiyibagije c ko tubarusha buri kimwe haba ibikombe ibitego knd champion ishize twarabatsinze gatatu mudakoramo ni mutuze kuko na jack agiye kuza na sugira akire ubundi mutwitege mushyire bll hasi ntagikuba kiracika too

Alias yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Niyo wareba amategeko ya Championnat hagati ya Apr na Rayon, ntiyatsinda, kuko harebwa iyatsinze indi, kandi Rayon yaramutsinze. Narebe imbere ibyarangiye Abe abyihoreye.
Erega ntawe uhora utsinda, yibagiwe ko yatsinze Rayon umwaka ushize, naho Bigirimana yayitsindishije akaboko!!!

Bernard Ng yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Nibyo KBS ferwafa yabikemuye neza .naho Murisa ujya mumarushanwa atazi amategeko arigenga ubundi ubwo yaba atoza iki ????.akwiriye amahugurwa.

jacques yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Huuum! usibye nibyo bage bibukako Rayon Sport ari ikipe y’Imana.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Jimmy Mulisa namwemeraga ariko ndabona ntazi ibye kabisa.
Cyane ko akwiye kwemera ko yaba kuba yarabuze igikombe ku giceri yaba iminota 63 ya Rubavu hose yaratsinzwe sinzi icyo avuga rero keretse niba atekereza ko yashakira amahirwe mu mategeko atabaho.
Que le meilleur gagne nubwo mfana APR.

Boringo yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

ABARAYON TWIZEYE KWEGUKANA INTSINZI KUKO MURI IKI GIHE DUFITE IMYITEGURO ITAJENZETSE. IMANA IBIDUFASHEMO UMUKINO UZAGENDE NEZA MU KIBUGA NTA MAHANE.

BUTARE FAUSTIN yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Icyo umuntu yabwira uyu mutoza wa APR FC ni uko kuba atayazi bitavuze ko ayo mategeko ntayariho.
Biranatangaje kumva avuga ko ibya tombola ku gikombe cy’agaciro yabimenye ari uko bigiye kuba! Ubwo se ni mutoza ki ujya gutoza mu irushanywa atazi amategeko arigenga! Wa mugani ashobora kuba atari ku rwego rwo gutoza APR FC...

Kalisa yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Uwampuza na JIMMY MURISA namubaza niba igikombe cy’agaciro yaratangiye kugikina atazi amategeko azakurikizwa. Ubundi nkamubaza niba amategeko atarakurijwe ubwo hitabazwaga itegeko rya 8 rya Super cup ubundi hakitabazwa irya 88 rya FERWAFA. Basi yihangane naho ubundk APR imenyerewe gutozwa n’abazungu. Kandi APR yari iya kera igikinamo abanyamahanga.

NARUMIWE yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Ese ibyo degole yatangaje urabizi?

Alias yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

twizeyeko rayon sport izongeragutsinda kuko dufite amahirweadasanzwe naho apr fc ntiduteraubwoba nahato2

KWIZERA benjame yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

haahahahah muhumure rwose, MUTETERI MADE IN RWANDA Ntacyo yakora kuri Rayon muririya minota nubwo swad yose yagira mukibuga rimwe

tsar yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Jimmy Mulisa aratubihiriza ababishinzwe bamusezerere ntari ku rwego rwo gutoza APR FC.Wenda yajya muri MUsanze FC,Sunrise Fc, Amagaju Fc, ESpoir Fc na Muhanga Fc,etc

D yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka