Gukina nk’umunyamahanga ni byo bituma ntakigaragara mu kibuga-Lomami André

Rutahizamu w’ikipe ya Kiyovu Sport Romami André aratangaza ko kuba atarakina umukino n’umwe wa Shampiona uyu mwaka ari uko akina nk’umunyamahanga.

Abafana ba Kiyovu Sport bamaze iminsi bashinja umutoza wa Kiyovu Kanamugire Aloys gukinisha abakinnyi bato kandi ngo hari abakuze barimo Romami bakavuga ko baba banafitanye ibibazo,Romami we akaba avuga ko nta kibazo gihari.

Lomami Andre wagiranye ikiganiro cyihariye na Kigali Today yavuze ko kudakinishwa ari ukubera akina nk’umunyamahanga kuko ababyeyi be bafite ubwenegihugu bwa Congo-Kinshasa kandi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hemerewe gukina abanyamahanga 3.

Lomami André umwaka ushize yafasjije cyane ikipe ya Kiyovu Sports gutsinda ibitego byinshi
Lomami André umwaka ushize yafasjije cyane ikipe ya Kiyovu Sports gutsinda ibitego byinshi

Lomami avuga ko umutoza aba yahisemo abandi dore ko muri Kiyovu harimo abanyamahanga 4 barimo we ubwe,Blaise Bigirimana ukomoka I Burundi,Mukamba Namasombwa wo muri Kongo na Kurimpuzu Aboubakar.

Yagize ati ”Simperutse gukina nibyo ariko impamvu ni uko nkina nk’umunyamahanga kandi turi 4 muri Kiyovu ubwo rero umutoza yaranganirije ansaba kongera imbaraga igihe cyanjye nikigera akabona ko nkwiye gukina umukino runaka nzakina.

Abafana bavuga ko dufitanye ikibzo si byo kuko tugifitanye nakikubwira ikibazo gihari ni icyo cyo kuba turi abanyamahanga turi 4 kandi hemerewe 3 gusa”

Ubwo Kiyovu yatsindwaga n’ikipe ya Gicumbi mu umukino uheruka wa shampiyona abanyamakuru babajije Umutoza Kanamugire impamvu abakinnyi nka Romami Andre na Gashugi AbdoulKharim bataboneka maze abasubiza ko batari mu bihe byiza.

Kanamugire yavuze ko igihe bazagaruka mu bihe byiza azabakinisha kuko ntacyo bapfa ahubwo ko akinisha abakinnyi akurikije uko bitwaye mu myitozo.

Lomami Andre ukinira Kiyovu ubu yakiniye amakipe atandukanye arimo Espoir, Police, APR yanamamariyemo cyane, Atraco ndetse akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu AMAVUBI, avukana na Lomami Jean ndetse na Lomami Marcel nabo bamamaye cyane.

Lomami na bakuru be bakiniye Amavubi ariko nta bwenegihugu bafite kugeza ubu, kuva nyuma ya 2014 ubwo hafatwaga icyemezo cy’uko abakinnyi bakiniye AMAVUBI batarahawe ubwenegihugu bafatwa nk’abanyamahanga kuko ngo gukinira Amavubi byafatwaga nk’abagiye mu butumwa bw’akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kamamugire agira codes

simbi yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka