Gor Mahia yatsindiye kuzakina na Hull City yo mu Bwongereza

Mbere yo kwerekeza mu Rwanda gukina na Rayon Sports, Gor Mahia yatsinze AC Leopards yegukana irushanwa rizatuma ihura na Hull City

Ni umukino wari warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, haza guhita hitabazwa penaliti, aho Tuyisenge Jacques yateye iya mbere aranayihusha, AC Leopards nayo ihita ihusha iya mbere, nyuma Umunyarwanda Meddie Kagere arayitsinda, ndetse n’abandi bakinnyi ba Gor Mahia ari bo Geoffrey Walusimbi, George ‘Blackberry’ Odhiambo, Joachim Oluoch na Bernard Ondiek binjiza izindi.

Tuyisenge Jacques yari yahushije Penaliti ya mbere
Tuyisenge Jacques yari yahushije Penaliti ya mbere

Umukino warangiye Gor Mahia ari yo yegukanye intsinzi kuri Penaliti 5-4, byahise binaha amahirwe Gor Mahia yo kuzakina na Hull City yo mu Bwongereza tariki 13/05/2018 kuri Stade ya Kasarani i Nairobi, ku bufatanye bw’umuterankunga w’aya makipe Sport Pesa.

Gor Mahia nyuma yo gukina na Everton igiye gukurikizaho Hull City
Gor Mahia nyuma yo gukina na Everton igiye gukurikizaho Hull City

Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya Gor Mahia igomba guhita yerekeza mu Rwanda muri iki cyumweru, aho igomba gukina na Rayon Sports mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup kuri iki cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uko Gor Mahia yagiye yitwara ku makipe yo mu Bwongereza

1975: Gor Mahia 1-4 Norwich City
1976: Gor Mahia 0-1 Notts County,
1978: Gor Mahia 2-3 Sunderland,
1983: Norwich City 4-2 Gor Mahia
1984: Gor Mahia 2-3 Notts County
2017: Gor Mahia 1-2 Everton

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka