Gomes Da Rosa na Samson Siasia muri 52 bahatanira gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyize ahagaragara abatoza 52 b’abanyamahanga basabye akazi ko gutoza Amavubi.

Didier Gomes Da Rosa wahaye Rayon Sports igikombe cya Shampiona iheruka
Didier Gomes Da Rosa wahaye Rayon Sports igikombe cya Shampiona iheruka

Kuri uyu wa Kane nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje urutonde rw’abatoza bifuza gutoza Amavubi, urutonde rugaragaramo abatoza nka Didier Gomes da Rosa watoje Rayon Sports, Goran Kopunovic watoje Police Fc na n’Umunya-Nigeria Samson Siasia watoje ikipe y’igihugu ya Nigeria kuva muri Gashyantare 2016.

Georges Leekens, Umubiligi watozaga Algeria nawe yasabye gutoza Amavubi
Georges Leekens, Umubiligi watozaga Algeria nawe yasabye gutoza Amavubi

Urutonde rurambuye rw’abatoza basabye akazi

Adyam Kuzyavez (Russia), Antoine Hey (German), Alberto Nieto Sandoval Loro (Spain), Antonio Flores (Spain), Bernard Simondi (France), Daniel Breard (French), Danilo Doncic (Bulgaria), Denis Doavec (France), Denis Lavagne (France), Didier Gomes da Rosa (France), Engin Firat (German/Turkey), Ermin Siljak (Slovenia), Fran Castano (Spain), Jasminko Velic (Portugal/Serbia), Joao Parreira (Portugal), Jose Rui Lopes Anguas (Portugal), Kevin Reeves (British), Luis Norton de Matos (Portugal), Mihail Stoichita (Romania), Seslija Milomir (Bosnia), Manuel Madurerira (Portugal), Marc Lelievre (Belgian), Mircenia Rednic (Belgian/Romania), Mourad Ouardi (Algeria), Nasser Sandjak (France), Nikola Kavazovic (Serbia), Paul Put (Belgian), Pea Fulvio (Italy), Peter Butler (British), Pierre-Andre Schurmann (Switzerland), Ricardo Nuno Perreira (Portugal), Salomon Yannick (France), Samson David Unuanel (Nigeria), Scott Donnelly (US/UK), Sebastian Desabre (France), Tom Saintfiet (Belgian), Vaz Pinto (Portugal), Winfried ‘Winni’ Schafer (German), Denis Goavec (France), Dimitrir Vasev (Bugaria), Ermin Siljak (Slovenia), Fabio Lopez (Italy), Goran Kopunovic (Serbia), Maor Rozen (Uruguay), Marinko Koljanin (Croatia), Meziane Ighil (Algeria), Peters Guy (Belgian), Raoul Savoy (Swiss/Spanish), Rodolfo Zapata Antonia (US), Samson Siasia (Nigerian), Dragomir Okuka (Bosnia and Herzegovina) na Georges Leekens (Belgian).

Samson Siasia watoje Nigerai muri 2011, aza no kuyitoza muri 2016 ifite John Obi Mikel (bari kumwe ku ifoto) nka Kapiteni
Samson Siasia watoje Nigerai muri 2011, aza no kuyitoza muri 2016 ifite John Obi Mikel (bari kumwe ku ifoto) nka Kapiteni

Kuri uru rutonde, nta munyarwanda n’umwe ugaragaramo, bitewe ahanini n’ibyasabwaga umutoza agomba kuba yujuje, harimo impamyabumenyi zihanitse zo gutoza, ndetse n’uburambe bw’imyaka 10 mu gutoza amakipe makuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni ngombwa ko tubona umutoza uzi icyo gukora akaduteza imbere

Ni Basile yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

Nti wasanga, Jimmy Mulisa na Yves Rwasamanzi, bamukoreye campain, bituma banamutora, ari bo Nzamwita Vincent de Nul Goal ashinze Amavubi ???

McKinstry ni nawe wasabaga umushahara muke ugereranije n’bandi, ari nako atwizeza umusaruro ungana n’uwo mushahara !!! That’s the way it is with such a Guy like Vincent de Nul Goal without any perspective !!!

Ziroimwabagabo yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

Ninde uzemera kugabana menshi se mwokagira Imana mwe

ruti yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka