Gicumbi itunguye APR, Rayon ifata umwanya wa mbere

Ikipe ya Gicumbi Fc itunguye APR iyitsinda 1-0, Rayon Sports yihimura kuri ESPOIR inasubirana umwanya wa mbere

Kuri uyu wa Gatatu muri Shampiona y’icyiciro cya mbere hakinwaga imikino y’ibirarane, aho ikipe ya APR Fc yongeye gutakaza amanota atatu, nyuma yo gutsindwa na Gicumbi kuri Stade ya Kicukiro igitego 1-0 cyatsinzwe na Suleimani Mudeyi.

Mu wundi mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Espoir yari imaze iminsi iyitesha amanota, iyitsinda ibitego 2-0 byatsinzwe na Nsengiyumva Moustapha ku munota wa 8 w’umukino, na Tidiane Kone ku munota wa 43 w’umukino.

JPEG - 159.4 kb
Ikipe ya Rayon SPorts yatsinze ESPOIR ihita ifata umwanya wa mbere

Nyuma y’iyi mikino y’ibirarane, Rayon Sports ihise ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 40 mu gihe igifite umukino w’ikirarane, APR iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 38, ikazongera gukina kuri uyu wa Gatanu n’ikipe ya Musanze mu gihe Rayon Sports yo izakina na Marines ku Cyumweru.

Ibitekerezo   ( 5 )

ok ok APR Oyyeee komerezahoooo

mutsinzi yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Ok! Ubu ntacyambuza kunezerwa kandi ndi Ku mwanya was mbere. Rayon Sport we genda uturaje neza gusa!

L’enfant de Mushubi yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Oooooh Rayon!!!!!!!!!

Ange yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Ooooooh Rayon forever....Gikundiro ibihe byose tukurinyuma.

Ange yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Gikundiro yacu ko merezaho A P R nawe bibuko oooooooo Rayon

emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka