Gasamagera wayoboraga Kiyovu yasezeye kuri uwo mwanya

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport buratangaza ko uwari Perezida wayo Gasamagera Louis Claude yamaze kubatangariza ko abaye ahagaritse kuyobora iyo kipe.

Ubuyobozi bwa Kiyovu bwavuze ko bakoranye inama nawe ku wa 05 Mata 2017 abagaragariza impamvu zatumye aba ahagaritse imirimo yo kuyobora Kiyovu zirimo kuba afite umwanya muto mu gihe cy’amezi 2 avuga ko baba bamuretse agahuguka nabo barabimwemerera.

Kiyovu idahaze neza muri iyi minsi, na Perezida wayo yabaye ahagaritse inshingano ze
Kiyovu idahaze neza muri iyi minsi, na Perezida wayo yabaye ahagaritse inshingano ze

Aya makuru yemejwe na Omar Munyangabe umuvugizi wa Kiyovu, aganira na Kigali Today.

Yagize ati: ”Ni byo Perezida yabaye adusezeye kuko yatubwiye ko agiye kuba ahuze kugeza mu kwezi kwa gatanu na twe twabimwemereye kandi nta gikuba cyacitse”

Twifuje kumenya byinshi kuri uku kwegura kwa Gasamagera n’icyabimuteye ariko ku murongo wa telefoni igendanwa ye ntitwabasha kumubona kuko atayitabye, ubu ikipe ngo ikaba igomba kuba iyobowe na Visi Perezida Mvuyekure Francois.

Abafana ba Kiyovu ngo ntibari bishimiye imiyoborere
Abafana ba Kiyovu ngo ntibari bishimiye imiyoborere

Kwegura kandi kwa Gasamagera kuje n’ubundi abafana ba Kiyovu bari bamaze iminsi bashinja ubuyobozi kureberera umutoza Kanamugire Aloys utari kwitwara neza.

Abafana basabaga ubuyobozi kwirukana uyu mutoza ariko ntibikorwe bakaba baravugaga ko ubuyobozi bw’ikipe yabo bufite intege nke.

Baravuga ko arebera umutoza Kanamugire utari kwitwara neza
Baravuga ko arebera umutoza Kanamugire utari kwitwara neza

Gusa amakuru atangazwa na bamwe mu bakurikiranira hafi iyi kipe ni uko abanyamuryango banenga imiyoborere y’ikipe aho ngo bishoboka ko n’abandi bashobora kwegura mu buryo butunguranye.

Perezida wa Kiyovu yeguye asize ikipe ya Kiyovu habi aho muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda idahagaze neza kuko ifite amanota 22, aho iza ku mwanya wa 13 mu makipe 16 akina iyi shampiyona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abakunzi ba Kiyovu, nibishakemo igisubizo kibabereye.
Mubuzima iyo urwaye ulivuza. Mubucuruzi habamo kunguka no guhomba. Ntucikintege urakomeza ugaharanira impinduka.
Ufite ubushake aratsinda.

Jolys yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Ibyo nibisanzwe kdi tureke amenshi

Augustin yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

KABURIMBO NIWE USIGARANYE KOYOVU??? KIYOVU WE IGENDERE. EREGA IBIHE BIHIBINDI PE! KiYOVU YA KABAHIZI!!

bitwenge yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka