FIFA yahagaritse amakipe ya Mali biha Rayon Sports amahirwe yo gukomeza

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryahagaritse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali mu marushanwa yose mpuzamahanga

Iki cyemezo cyafashwe na FIFA nyuma y’uko Ministeri ya Siporo muri iki gihugu ihagaritse abagize komite mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali, ikintu FIFA ifata nko kwivanga mu miyoborere y’umupira.

JPEG - 285.5 kb
Abaturage bo muri Mali bajyaga buzura Stade zabo baramara iminsi batareba imikino mpuzamahanga

Ibaruwa FIFA yandikiye Federasiyo ya Mali

JPEG - 57.3 kb
Ikipe ya Onze Createurs igomba gukina na Rayon Sports yari yamaze kugera i Kigali

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports ntibarahabwa ibaruwa yemewe igaragaza ko koko ikipe ya Onze Createurs bagombaga gukina yasezerewe, ikaba ku ruhande rwayo ikomeza imyiteguro y’umukino wa CAF Confederation Cup bafitanye kuri uyu wa Gatandatu.

"Nta baruwa twari twabona yemewe n’amategeko (Lettre officiel) haba iva muri FIFA cg Ferwafa, twe turakomeza imyiteguro, nibiba ngombwa ko duhita dukina Shampiona tuzayikina kuko turteguye" Gakwaya Olivier Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports aganira na Kigali Today

Ku ruhande rwa FERWAFA nabo bategereje ibaruwa izava muri CAF bakabona kugira umwanzuro batangaza kuri iyi baruwa.

Abaturage ba Mali barangwaga no gukunda umupira w’amaguru ....

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo   ( 3 )

Amarira yabandi avamo ibyishimo byabamwe sibwo abarayon dukomeje mukiciro gikurikiyeho rayon oyeeee oyeee!!! mali ni mushake umuti wiki kibazo fifa namwe mubangamiye amategeko y,umupira wamaguru mu bihugu kandi burigihugu gifite itegeko rigenderaho fifa irabangamye rayon tukuri inyuma.

FILS yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

Nkumukunzi wa rayons turasaba umutoza kutita kubyemezo bya FIFA igihe batarabona lettre officiel ahubwo bakaze imyiteguro

Gilbert yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

letter yabonetse muvandi bandikiye federation kandi degore yabyemeje ubwo rero irakomeje gikundiro

ruhago yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka