FERWAFA yerekanye Umutoza w’Amavubi ivuga ko azirukanwa nadatanga umusaruro.

Ku wa 21 Werurwe 2017 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryerekanye Antoine Hey umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi

Antoine Hey nyuma yo guhigika abatoza 52 bari basabye gutoza Amavubi yahawe akazi tariki ya 02 Werurwe 2017 aho yasimbuye Johnny McKinstry wirukanwe umwaka ushize wa 2016 ashinjwa gutanga umusaruro utari mwiza .

Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa
Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa

Uyu mutoza wasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongererwa agaciro yahawe inshingano zirimo kujyana Amavubi mu mikino nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu (CHAN) ndetse no kujyana ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cya 2019 atabikora amasezerano agaseswa.

Itangazamakuru ribaza ibibazo bitandukanye
Itangazamakuru ribaza ibibazo bitandukanye

"Nk’uko mubizi umutoza twatandukanye Johnny Macknstry yatwizezaga kutugeza kure hashoboka twarahabonye, uyu rero we twamuhaye intego ebyiri ari zo kutujyana muri CHAN ariko intego nyamukuru ni ukutujyana mu gikombe cy’Afurika 2019 natabigeraho tuzasesa amasezerano” Nzamwita Vincent De Gaulle umuyobozi wa Ferwafa .

Ku ruhande rwa MINISPOC, Bugingo Emmanuel Umuyobozi wa Siporo muri iyi Ministeri yirinze gutangaza umushahara w’umutoza mushya ariko anabeshyuza amakuru avuga ko azajya ahembwa n’amashyirahamwe abiri, iry’Ubudage n’iry’ u Rwanda ahubwo ko azajya ahembwa n’u Rwanda gusa.

Bugingo Emmanuel (iburyo), Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC yirinze gutangaza umushahara w'umutoza
Bugingo Emmanuel (iburyo), Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC yirinze gutangaza umushahara w’umutoza

Ku ruhande rw’umutoza mushya Antoine Hey yavuze ko yashimishijwe no kugirirwa icyizere agahabwa akazi kandi ko yiteguye kugakora agatanga umusaruro kandi ngo akurikije ko atari ubwa mbere atoje muri Afurika azabigeraho.

Yagize ati” Ni iby’agaciro gutoranywa kuba umutoza w’ikipe y’igihugu, dufite imikino idutegereje harimo gushaka itike ya CHAN n’igikombe cya Afurika kandi ndizera ko nitugira intego turi hamwe tuzagera ku byo twifuza kandi ndabyizera kuko icyo nzahora mparanira ni ugutsinda nta kindi“

Uyu mutoza azungirizwa n’umunyarwanda kandi nawe ngo uzaba afite amasezerano y’akazi, Antoine Hey akaba nawe yavuze ko abatoza b’abanyarwanda kuba bazamwungiriza nta kibazo abibonamo kuko ngo bazamufasha kubera aribo bazi abakinnyi bo mu Rwanda.

Antoine Hey yatangaje ko kungirizwa n'umunyarwanda nta kibazo bimuteye
Antoine Hey yatangaje ko kungirizwa n’umunyarwanda nta kibazo bimuteye

Antoine Hey yabaye umukinnyi w’amakipe arimo Fortuna Düsseldorf, FC Schalke 04 zo mu Budage, Birmingham City y mu Bwongereza akaba yaranatoje muri Afurika aho yatoje Lesotho, Gambia, Liberia ndetse na Kenya.

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

naba nabo batanze ibyishimo ku banyarwanda wowe se ubu uzavuga ko watanze iki?
"abagabo mbwa barangwa nokunenga abandi bo batanazi intege nke zabo"
umuntu ufata prime de match adakina koko puuuuuuuuuuuuuu uri igisambooooooooo ndabivuze

ndudu yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

hahaaaaa!!!!!!

Ngo natabigeraho azirukanwa peee!!! nonese ninde uzaba ahomba? amafaranga ye se ntazaba yarayajyanye igihugu cyiri kuririra mu myotsi?

Njye mbona contrat z’aba batoza zakagobye kwigwaho ahubwo akajya ahebwa aruko yakoze cg nawe atabigeraho akagira%yumvikanwaho ikagaruka mu isanduku ya reta kuko aba yaradutesheje umwanya n’igihe?
Jye nicyo gitekerezo nabaha kuko iyo wumva parapara zabayemo nambere yuko asinya iriya contrat, ntakizere muhaye.

Anaclet yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka