Ferwafa yemeje umudage Antoine Hey nk’umutoza w’Amavubi

Nyuma y’iminsi hakozwe ikizamini cy’akazi ko gutoza Amavubi, Antoine Hey ni we wemejwe ko yatsinze ikizamini

Ni nyuma y’amakuru yakomeje gucicikana ko uyu mugabo w’imyaka 46 ukomoka mu Budage ari we wahawe aka kazi, gusa Ferwafa yaje kubihakana ariko ubu yamaze kwemeza aya makuru.

Antoine Hey wahabwaga amahirwe yo kwegukana uyu mwanya
Antoine Hey wahabwaga amahirwe yo kwegukana uyu mwanya

Agizwe umutoza w’Amavubi uzasimbura McKinstry wirukanwe umwaka ushize kubera umusaruro mubi, akaba atsindiye uyu mwanya nyuma y’amasezerano y"ubufatanye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda n’u Budage aheruka gusinyana.

Uyu mutoza utegerejwe mu Rwanda mu minsi ya vuba, atsinze abamdi babiri bari basigaranye mu rugendo rwo gushaka aka kazi ari bo Raoul Savoy na Jose Rui Lopes Aguas.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

tumuhaye ikaze murwimisozi igihumbi ikaze mu rwanda rwacu

iyandereye ildephonse yanditse ku itariki ya: 5-03-2017  →  Musubize

yewe jye nacyo navuga gusa nazatubere nka makisitiri ngabe aruwo kuturira amafaranga azatoranye abakinnyi beza kandi bashoboye murakoze

SINGIRANKABO VENUSTE yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

ibigwi bye ni ibihe ko ubanza ari inyuma y’abandi bose bahanyuze ahawe umwanya kubera ko ubudage dufitanye amasezerano y’ubufatanye?

katauti yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

ikaze mu rwi imisozi igihumbi

constantin yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

ikaze mu rwi imisozi igihumbi

constantin yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

azakore akazi uko bikwiye cyane cyane mugutoranya abakinnyi. tumwifurije ishya n’ihirwe

constantin yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

aahh yewe ngaho natoze simbujije azatoza se abakuyehe ngaho azadusubize murikani tuzamwemera murakoze

bagaragaza yves yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka