FERWAFA yatangaje urutonde rw’abazahembwa bitwaye neza muri Shampiona 2016/2017

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi, abatoza n’abasifuzi bazakurwamo abahize abandi muri Shampiona y’icyiciro cya mbere 2016/2017

Tariki ya 09 Nyakanga 2017 muri Mariott Hotel hateganyijwe kuzabera ibirori byo guhemba abitwaye neza muri Shampiona y’uyu mwaka yegukanywe na Rayon Sports, aho bari mu byiciro by’abakinnyi, abatoza, abasifuzi ndetse n’abanyamakuru.

Ibihembo by'umwaka ushize byari byihariwe cyane na Rayon Sports, harimo na Kwizera Pierrot wari wabaye umukinnyi w'umwaka
Ibihembo by’umwaka ushize byari byihariwe cyane na Rayon Sports, harimo na Kwizera Pierrot wari wabaye umukinnyi w’umwaka

Urutonde rw’abatoranyijwe

Umukinnyi w’umwaka

1. Wai Yeka (Musanze Fc)
2. Usengimana Danny (Police FC)
3. Kwizera Pierre (Rayon Sports Fc)

Umukinnyi ukiri muto ugaragaza ejo hazaza

1. Biramahire Abdey (Police Fc)
2. Nsengiyumva Moustapha (Rayon Sports Fc)
3. Usabimana Olivier (Marines Fc)

Umunyezamu mwiza

1. Nzarora Marcel (Police Fc)
2. Kwizera Olivier (Bugesera Fc)
3. Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc)
4. Nsabimana Jean de Dieu (Pepiniere Fc)

Umutoza mwiza

1. Seninga Innocent (Police Fc)
2. Irambona Massoud Djuma (Rayon Sports Fc)
3. Mashami Vincent (Bugesera Fc)

Abafana b’umwaka

1. Asman (AS Kigali)
2. Gikundiro Forever (Rayon Sports Fc)
3. APR Fan club online (APR Fc)
4. March Generation (Rayon Sports Fc)

Umusifuzi wo hagati witwaye neza

1. Ruzindana Nsoro
2. Twagirumukiza Abdoulkalim
3. Hakizimana Louis

Umusifuzi wo ku ruhande witwaye neza

1. Ndagijimana Theogene
2. Hakizimana Ambroise
3. Niyitegeka Jean Bosco

Uwatsinze ibitego byinshi

1. Usengimana Dany (Police Fc)-19 goals

Umutoza watunguranye

1. Habimana Sosthene (Musanze Fc)
2. Seninga Innocent (Police Fc)
3. Ndayizeye Jimmy (Espoir Fc)

Igitego cy’umwaka

1. Sekamana Maxime (APR Fc)
2. Mico Justin (Police Fc)
3. Kambale Salita Gentil (Etincelles Fc)
4. Nahimana Shassir (Rayon Sports Fc)
5. Kwizera Pierre (Rayon Sports)
6. Rusheshangoga Michel (APR Fc)

Bamwe mu bahawe ibihembo umwaka ushize
Bamwe mu bahawe ibihembo umwaka ushize

Muri ibi birori kandi hazatangazwa hanahembwe ikipe y’umwaka igizwe n’abakinnyi11, ndetse hanahembwe umunyamakuru w’imikino witwaye neza, akazatoranywa n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR)

Ikipe y’umwaka izahembwa

Ikipe y’umwaka(System 4-4-2)

Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Rusheshangoga Michel (APR FC), Kayumba Sotel (As Kigali), Nsabimana Aimable (APR FC), Muvandimwe Jean Marie (Police FC), Kwizera Pierrot (Rayon Sports), Niyonzima Ally (Mukura VS), Usengimana Danny (Police FC), Mico Justin (Police FC), Wai Yeka (Musanze FC), Kambale Salita Gentil (Etincelles)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

NIYONZIMA ALLY ntabeo yagakwiye kuzam kuko ntacyo yamariye ikipe ye cg ngo arushe Djihad cg SEFU cg ngo tuburemo umukinnyi numwe wa Bugesera

alias yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Savio utajya ubura mu mavubi abura gute muri iyi team yanyu? Nta mukinnyi wa As kigali wagombye kuzamo kuko Kayumba Sother ntiyarushije Fiston, Rugwiro cg Manzi (usigaye anabanzamo muri national team

lala yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Umunyamakuru akwiye gutorwa n’abaturage Bose kuko aribo bakurikirana buri gihe abo banyamakuru.Nkubu hari abanyamakuru bakabaye bagaragara Ku rutonde rw’abafana beza kubera ko bazi kuvugira amakipe bafana.
1. Nkusi Denys
2. Kazungu karaveri
3. Regis

alias Mapengu yanditse ku itariki ya: 4-07-2017  →  Musubize

Nonese Savio yabuzemo koko konziko ari mubakinnyi beza cyane

SOSO yanditse ku itariki ya: 4-07-2017  →  Musubize

Dushyirireho n’abanyamakuru turebe

alfred yanditse ku itariki ya: 4-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka